Ndayisenga Valens mu bakinnyi bagiye gutangira kwitegura shampiyona ya Afurika

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 3 Mutarama 2017 saa 03:42
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, Ferwacy, ryamaze gushyira ahagaragara abakinnyi 17 bagomba kujya mu mwiherero i Musanze kuri uyu wa Kabiri bagatangira kwitegura imikino ya Shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku magare izabera mu Misiri hagati ya tariki 14-19 Gashyantare 2017.

Ikipe y’Igihugu yo gusiganwa ku magare irimo abakinnyi bakomeye nka Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwanda 2016, Areruya Joseph na Mugisha Samuel bamaze kubona ikipe y’ababigize umwuga ya Dimension Data muri Afurika y’Epfo n’abandi bagiye gutangira kwitegura shampiyona ya Afurika.

Iri siganwa rizabimburira andi mu mwaka wa 2017, ryatangiye gukinwa muri 2005, ryitabirwa n’abagabo n’abagore.

Mu cyiciro cy’abagabo hakabamo icy’abari munsi y’imyaka 18, abatarengeje imyaka 23 ndetse n’abakuru, mu gihe abagore bakina mu byiciro bibiri icy’abari munsi y’imyaka 18 n’abakuru basiganwa mu muhanda, umuntu ku giti cye ndetse no gusiganwa nk’ikipe.

Abanyarwanda bagiye bitwara neza muri iyi shampiyona barimo Adrien Niyonshuti muri 2009 wegukanye umudali wa bronze, uhabwa uwasoje ku mwanya wa gatatu, biza kongera gukorwa na Hadi Janvier 2013 bose mu batarengeje imyaka 23 mu gusiganwa mu muhanda.

Mu bazahagararira u Rwanda uyu mwaka abafite ibigwi muri iyi shampiyona ni Ndayisenga Valens wegukanye umwanya wa kabiri muri 2015 n’uwa mbere muri 2016 mu batarengeje imyaka 23 basiganwa umuntu ku giti cye, Jean Claude Uwizeye wabaye uwa kabiri umwaka ushize mu gusiganwa mu muhanda ku batarengeje imyaka 23 na Areruya Joseph wabaye uwa kane.

Mu bakobwa Girubuntu Jean d’Arc niwe Munyarwandakazi uzwi cyane muri iri rushanwa aho umwaka ushize yakoze amateka agasoza ari ku mwanya wa kabiri ndetse n’uyu mwaka nyuma y’igihe kinini yari amaze adakina kubera uburwayi akaba yagarutse mu bakinnyi bazasohokera igihugu.

Umwaka utaha imikino nk’iyi izabera mu Rwanda bikaba ari ku nshuro ya kabiri ruzaba ruyakiriye nyuma y’iyahabereye mu 2010.

Abakinnyi bahamagawe kwitabira umwiherero:

Valens Ndayisenga, Jean Bosco Nsengimana, Joseph Areruya, Jean Claude Uwizeye, Samuel Mugisha, Bonaventure Uwizeyimana, René Ukiniwabo, Janvier Rugamba, Ephrem Tuyishimire, Gasore Hategeka, Eric Manizabayo, Eric Nduwayo, Jeremy Karegeya na Jeanne d’Arc Girubuntu (mu bakobwa).

Kuri aba hiyongeraho Obed Ruvogera, Abraham Ruhumuriza na Nathan Byukusenge bamaze gusezera ku mukino ariko bahamagawe kugira ngo bafashe barumuna babo kwitegura.

Umwaka ushize Ndayisenga Valens yegukanye umudali wa zahabu mu batarengeje imyaka 23 naho Girubuntu atwara uwa silver mu bakobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza