Ndayisenga Valens na mushiki we begukanye agace ka kane ka “Rwanda Cycling Cup”

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 12 Kanama 2017 saa 08:45
Yasuwe :
1 0

Ndayisenga Valens umaze kwandika izima mu mukino w’amagare mu Rwanda kimwe na mushiki we, Nirere Xaverine begukanye agace ka kane ka Rwanda Cycling Cup kitiriwe umuco bavuga ko ari intangiriro z’inzozi zabo.

Ndayisenga Valens ukina nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya Tirol Cycling Team ku mugabane w’u Burayi, yitabiriye Rwanda Cycling Cup ku nshuro ya mbere muri 2017 ahita anegukana agace kayo ka kane mu gihe utundi dutatu twakinwe adahari.

Uyu musore ukomoka i Rwamagana, wakiniraga Les Amis Sportif, yari ahanganye cyane na Patrick Byukusenge wa Benediction na Twizerane Mathieu wa CCA y’i Huye mu gihe andi mazina akomeye nka Nsengimana Jean Bosco, Uwizeye Jean Claude, Gasore Hategeka batabashije gukina kuko bari muri Amerika mu yandi marushanwa.

Ndayisenga na bagenzi be 16 basiganwaga mu gace kitiriwe Umuco “Race for Culture” agace ka kane, bahagurutse i Gatuna basoreza i Nyanza ku ntera y’ibirometero 167, akegukana akoresheje amasaha 4h35”59 anganya ibihe na Byukusenge Patrick, Twizerane Mathieu, Ruberwa Jean na Rukundo Hassan.

Nubwo ari we wanahabwaga amahirwe kubera inararibonye arusha abandi bose bahanganaga, uyu musore yagize akazi gakomeye hagati mu muhanda kuko Byukusenge Patrick wa Benediction kimwe na Ruberwa wa Nyabihu Cycling Club bagiye bagerageza kumucika cyane ariko abifashijwemo na Rugamba Janvier akagerageza kubagarura.

Mu gutangira abakinnyi bose basaga n’abagenderaga hamwe abashatse kugenda abandi bakabagarura ariko Ruberwa Janvier na Gashiramanga Eugene baje kubigeraho ndetse bagera ku Kamonyi bamaze gushyiramo iminota hafi itatu n’abari babakurikiye.

Baje kubafata bageze mu Ruhango, bongera bagendera hamwe, bagiye kugera i Nyanza itsinda ry’abakinnyi icyenda riracomoka rijya imbere ririmo Ndayisenga Valens barinda bagera hafi y’umurongo wo gusorezaho akoresha imbaraga nyinshi arahabatanga.

Ndayisenga ibyishimo byamurenze amaze kwegukana isiganwa agasanga na mushiki we w’imyaka 15, Nirere Xaverine yaryegukanye mu bakobwa bakoze ibirometero 86,5 ahigitse Ingabire Beatha naho Girubuntu Jean d’Arc akaba atasoje kubera uburwayi.

Nyuma y’irushanwa, Ndayisenga yatangaje ko kubona mushiki we yegukana isiganwa byari inzozi ze kuko ariwe wamukundishije uyu mukino ndetse akaba yakundaga kumusaba ko yazigaragaza nibura rimwe none abikoze nyuma y’umwaka n’igice gusa atangiye gukina.

Nirere na we yunze mu rya musaza we, avuga ko yishimiye kuba bombi bigaragaje anashimira Ndayisenga udasiba kumugira inama no kumutera imbaraga.

Agace k’uyu munsi kiyongeraga ku kitiriwe kwibuka Byemayire Lambert wari visi perezida wa Ferwacy witabye Imana kegukanwe na Nsengimana Jean Bosco, akitiriwe Abahinzi “Farmers’ Circuit” kegukanywe na Uwizeye Jean Claude ndetse n’agace ko kwibuka Abatutsi bazize Jenoside “Race To Remember” kegukanywe na Uwizeyimana Bonaventure.

Abakinnyi bazamuka ku Kamonyi mu kivunge
Byukusenge Patrick yacungiraga hafi Ndayisenga Valens mu muhanda
Byukusenge Patrick yatahanye umwanya wa kabiri
Mu Ruhango aho Twizerane avuka hari abafana ku muhanda bamushimiye cyane kuko yahageze ayoboye
Ndayisenga Valens bagerageje kumugeraho ariko abacikira hafi y'umurongo wo gusorezaho
Ruberwa wari yasize abandi kuva i Kigali bamufatira mu Ruhango
Twizerane Mathieu yageze mu Ruhango ari imbere y'abandi
Ndayisenga aganira n'abana b'i Nyanza baje kumushyigikira
Ndayisenga na mushiki we, Nirere bari bafite ibyishimo n'ibitwenge nyuma y'irushanwa
Ndayisenga Valens wabaye uwa mbere mu bakuru yahembwe ibihumbi 100
Nirere wanikiye abandi bakobwa yahawe ibihumbi 50

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza