Ndayisenga Valens yerekeje i Burayi mu ikipe ya Tirol Cycling Team

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 15 Mutarama 2017 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Ndayisenga Valens uheruka kwegukana Tour du Rwanda yarangije kumvikana n’ikipe ya Tirol Cycling Team yo muri Autriche amasezerano y’ amezi 18 ayikinamo nk’uwabigize umwuga.

Uyu musore watangiriye igare i Rwamagana, agiye muri iyi kipe yo ku mugabane w’u Burayi, nyuma yo kurangiza amasezerano yari afitanye n’ikipe ya kabiri ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo, maze iyi kipe ntihitemo kumuzamura mu ikipe nkuru.

Ikipe ya Tirol Cycling yarangije kwemeza Valens nk'umwe mu bakinnyi bayo

Nyuma yo gushakishwa n’amakipe atandukanye,Valens Ndayisenga yahisemo gusinyira iyi kipe yo muri Autriche, akazayerekezamo nyuma ya shampiyona nyafurika izabera mu mu Misiri hagati ya tariki 14-19 Gashyantare 2017.

Ndayisenga Valens uretse kwegukana Tour du Rwanda ya 2014 na 2016, yanegukanye umwanya wa kabiri muri 2015 n’uwa mbere muri 2016 mu batarengeje imyaka 23 basiganwa umuntu ku giti cye muri shampiyona ya Afurika, aho yanagiye yitwara neza mu masiganwa atandukanye yakinnye.

Valens w’imyaka 23 magingo aya, yiyongereye ku bandi bakinnyi babiri babonye amakipe hanze y’u Rwanda nyuma ya Tour du Rwanda aribo Areruya Joseph na Mugisha Samuel bo berekeje muri Dimension Data muri Afurika y’Epfo.

Ikipe ya Tirol Cycling Team yo muri Autriche, yashinzwe mu mwaka wa 2008, ikaba ikina amarushanwa akomeye yo ku migabane itandukanye, UCI Continental Tours. Ubusanzwe yakinwagamo n’abanya-Autriche ku bwinshi, ariko uyu mwaka bakaba barayongereye imbaraga bazana abakinnyi barimo Fortin Filippo na Salvador Enrico b’Abataliyani hamwe na Valens w’umunyarwanda.

Ndayisenga Valenskuri ubu ari kubarizwa i Musanze hamwe n’abandi bakinnyi 17 bari mu mwiherero wo gutegura shampiyona nyafurika izabera mu Misiri mu kwezi gutaha.

Valens Ndayisenga aheruka kwegukana Tour du Rwanda ku nshuro ya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza