Aka gace kitiriwe Kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ‘Race to Remember’ kareshya na kirometero 155,6 ku bakuru n’abari munsi y’imyaka 23; ibirometero 92,5 ku ngimbi na 82,7 ku bakobwa.
Ku nshuro ya mbere ikipe nshya y’Akarere ka Nyabihu “Nyabihu Cycling Club” izasiganwa muri iri rushanwa ikaba ifite umwe mu bakinnyi bakomeye, Gasore Hategeka, wegukanye Rwanda Cycling Cup 2016, akanaza ku mwanya wa 21 muri Tour du Rwanda.
Uyu musore w’imyaka 30, aganira na IGIHE yavuze ko icyemezo cyo kuva muri Benediction y’i Rubavu ajya muri Nyabihu Cycling Club byatewe n’uko ari akarere avukamo, byiyongereye ku nama yahawe n’uwari umutoza we, Sempoma Felix wamusabye ko yajya gufasha iyo kipe nshya kugira ngo umukino ukomeze kuzamuka hose.
Yagize ati “Tujya gutangira iyi kipe twaganiriye n’Akarere batubwira ko ubushobozi buhari kandi bashaka ko ikomera. Ikindi n’umutoza wanjye, Felix Sempoma nawe azatuba hafi, anadufashe mu myitozo no ku magare yo gukinisha kuko yarabitwijeje.”
Yakomeje agira ati “Intego ni uko nafasha bariya bana tuzajya dukinana kandi murabona ko ndimo kugenda ngana mu za bukuru, ngomba no gutangira kwiga gutoza ku buryo mu myaka iri imbere Nyabihu twagira ikipe ikomeye ihangana z’izindi.”
Mu bandi bakinnyi bagize ikipe ya Nyabihu yo gusiganwa ku magare harimo Ruberwa Jean Damascène, Nizeyimana Alex, Ndayambaje Djuma na Uwiragiye Théogene.
Nyabihu Cycling Club ije isanga andi nayo avutse vuba nka Karongi Vision Sport Center na Muhazi Cycling Generation zirimo gukina Rwanda Cycling Cup ya mbere ziyongereye ku yari asanzwe arimo Benediction Club y’i Rubavu, Les Amis Sportif y’i Rwamagana, Cine Elmay Cycling Club y’i Nyamirambo, Cycling Club for All y’i Huye na Fly Club ya Kicukiro.



TANGA IGITEKEREZO