Ruberwa wa Nyabihu Cycling Club yegukanye Tour de Huye hahembwa abana bagaragaje impano (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Gicurasi 2019 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Ruberwa Jean Damascène ukinira Nyabihu Cycling Club ni we wegukanye isiganwa rizenguruka Umujyi wa Huye ryabaye ku nshuro ya mbere ku wa Gatandatu, rigamije gushakwamo abana bafite impano mu kunyoga igare.

Muri iri siganwa ryanyuze mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Huye, habanje gusiganwa abakoresha amagare asanzwe azwi nka pinebalo (pneu ballons), aho bakoze intera y’ibilometero 58 mu gihe ababigize umwuga bakoresha amagare ya siporo, bakoze intera y’ibilometero 76.

Abasiganwe bahagurukiraga ku Mberabyombi, bakagera kuri Stade Huye, bakazamuka umuhanda bagakomeza ku Rwibutso bagera ku Karubanda bakagaruka mu Mujyi, aho bazengurutse inshuro 10 mu gihe agace ka nyuma bageraga ku Mberabyombi bagakomeza ku isoko banyuze kuri Rwanda Revenue, bagera kuri Kaminuza bagakomeza ku Karubanda, aho bahazengurutse inshuro eshanu (ku babigize umwuga) n’inshuro ebyiri (ku bakoresha pinebalo).

Mu babigize umwuga, bakoze intera ya kilometero 76 mu cyiciro cy’abakuru, Ruberwa Jean Damascène wari wazengurutse umwanya munini agendana na Uwiduhaye bakinana muri Nyabihu Cycling Club, yamurushije kunyoga bagiye kugera ku murongo, yegukana iri siganwa nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota 45 n’amasegonda 36, ibihe bingana n’iby’uwabaye uwa kabiri mu gihe Nduwayo Eric yabaye uwa gatatu.

Byukusenge Patrick wa Benediction Excel Energy Continental Team yaje ku mwanya wa gatanu akoresheje 1:46’59”, Mugisha Moïse wa Skol Fly Cycling aba uwa gatandatu mu gihe Twizerane Matthieu wa Huye Cycling For All atabashije kurangiza isiganwa kubera ikibazo cy’igare.

Mu ngimbi (abari munsi y’imyaka 18), uwa mbere yabaye Habimana Jean Eric wakoresheje isaha imwe, iminota 46 n’amasegonda 42, akoresha ibihe bimwe na Nzeyimana Muhirwa wabaye uwa kabiri mu gihe uwa gatatu yabaye Mutabazi Cyprien wasizwe amasegonda abiri.

Mu bakoresha amagare asanzwe, abasiganwa bakoraga intera ya kilometero 58, Hakuzimana Olivier akaba murumuna wa Twizerane Mathieu, yabaye uwa mbere akoresheje 1:22’28’’, akurikirwa na Misago Appolinaire bakoresheje ibihe bimwe mu gihe Hategekimana Jean Paul yabaye uwa gatatu akoresheje 1:22’35.

Mu bakobwa, bo basiganwe ku ntera ya kilometero 31, uwa mbere yabaye Manishimwe Jeannette w’imyaka 22 nyuma yo gukoresha iminota 53 n’amasegonda 44, Mutuyimana Gènetha aba uwa kabiri akoresheje ibihe bimwe n’uwa mbere mu gihe uwa gatatu yabaye Iyaturinze Lucie wasizwe hafi iminota ine.

Mutuyimana w’imyaka 16 na Hakuzimana Olivier w’imyaka 19, bombi bahawe amagare abafasha gukomeza gukina uyu mukino w’amagare nk’abakinnyi bakiri bato batanga icyizere.

Abakinnyi batatu ba mbere mu gukoresha amagare asanzwe mu bagabo ni bo batoranyijwe n’iyi kipe y’amagare y’i Huye nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga wayo Rwandenzi Richard.

Ati “Nka CCA tubanza gufata batatu ba mbere bitewe n’ubushobozi bwacu abandi nabo tukazajya tugenda tureba igishoboka. Twakabaye tubafata bose ariko amikoro ntabwo abitwemerera”

Iri siganwa rikaba ryarateguwe ku bufatanye bw’ikipe ya Huye Cycling Club for All, akarere ka Huye n’uruganda rwenga ibinyobwa rwa Skol.

Tour de Huye yabaye ku nshuro ya mbere kuri uyu wa Gatandatu
Ruberwa Jean Damscene wegukanye Tour de Huye ku nshuro yayo ya mbere
Hakuzimana Olivier wabaye uwa mbere mu bahungu bakinisha pinebalo yanahawe igare
Visi Perezida wa kabiri wa Ferwacy, Karangwa François ayashimiye abasiganwe bose uko ari 71 mu byiciro bitandukanye
Umunyamabanga wa Huye Cycling Club for All, Rwandenzi Richard
Habimana Jean Eric wabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 18
Skol yari umuterankunga mukuru w'iri siganwa ryitabiriwe n'abatari bake bakunda uyu mukino
Ruberwa na Uwiduhaye bayoboye isiganwa igihe kirekire kugeza rirangiye
Isiganwa ryazengurutse Umujyi wa Huye

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza