Shampiyona ya Afurika y’amagare yatangijwe ku mugaragaro, Abanyarwanda bizezwa imikino iryoheye ijisho

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 13 Gashyantare 2018 saa 10:16
Yasuwe :
4 3

Shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku magare ya 2018 igomba kubera mu Rwanda kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare, yatangijwe ku mugaragaro mu birori byanerekaniwemo amakipe atandukanye azayitabira, Abanyarwanda basezeranywa kuzabona irushanwa ryiza riryoheye ijisho.

Kuva tariki 14 kugera 18 Gashyantare 2018 abakunzi b’umukino w’amagare mu Rwanda no muri Afurika by’umwihariko abatuye ibice bitandukanye bya Kigali na Bugesera bazagira amahirwe yo kubona ibihangange mu gusiganwa ku magare kuri uyu mugabane muri Shampiyona ya Afurika igiye kubera mu rwa Gasabo ku nshuro ya kabiri nyuma y’iya 2010.

Ni isiganwa rikomeye rizitabirwa n’amakipe y’ibihugu 22 birimo n’ibiyoboye ibindi nka Eritrea, Afurika y’Epfo, Maroc, Ethiopia…byose byamaze kugera i Kigali.

Mu birori byo kwerekana amakipe agomba guhatana wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, Bayingana Aimable, yavuze ko iri rushanwa rizaba ryiza kandi rizaryoherera abazarireba kuko rizaba ririmo guhangana gukomeye.

Yagize ati “Shampiyona ya Afurika ni irushanwa tumaze igihe kinini twitegura kandi nta gushidikanya twizeye ko rizagenda neza. Ni ku nshuro ya kabiri turyakiriye, turashaka ko riba ryiza kurenza izindi nshuro zabanje. …uyu mwaka ryitabiriwe n’ibihugu byose bikomeye ndetse n’abakinnyi bayoboye abandi muri Afurika, bikaba bizazamura urwego rwo guhangana.”

Dr. Mohamed Wagih AZZAM uyobora Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo gusiganwa ku magare muri Afurika, yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo itahwemye gutera inkunga uyu mukino ibicishije muri Ferwacy, ashima imyiteguro ya Shampiyona ya Afurika yabaye myiza ndetse na we ashimangira ko yizeye neza ko izaba nziza kurushaho.

Iri rushanwa rigomba gutangira kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare hakinwa amakipe y’ibyiciro byose (abangavu, ingimbi, abakobwa n’abagabo bakuru) asiganwa n’igihe (Contre la montre par Equipes), bucyeye tariki 15 Gashyantare hakazakinwa gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye mu byiciro byose (Contre la montre Individuels) byose bizabera mu mihanda ya Kicukiro-Nyamata.

Kuwa Gatanu abakinnyi bazafata akaruhuko basubire mu muhanda ku wa
Gatandatu basiganwa mu muhanda mu bagore, ingimbi n’abangavu (Road Race) na ho ku cyumweru hasiganwe mu muhanda mu bagabo na U23 (Road Race) bakazakoresha umuhanda wa Stade Amahoro (Mu migina)-Controle Technique- Hotel Le Printemps- Kimironko (deviation Kibagabaga)- Kibagabaga Hospital – Deviation Kinyinya – Mu Kabuga ka Nyarutarama (Kwa Ndengeye) – MTN Center – RDB – Mu Rwego – Airtel – Stade Amahoro.

Mu birori byo kwerekana amakipe azakina hagaragaye ibihugu birimo Algérie, Ethiopie, Nigeria, Ibirwa bya Seychelles, Eritrea, Djibouti, Benin, Burkina Faso, Ghana, Zambia, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Maroc, Misiri, u Burundi n’u Rwanda rwakiriye na ho ibihugu nka Afurika y’Epfo, Swaziland, Namibia, Ibirwa bya Maurice, Kenya na Sudani byo nta babihagarariye babonetse ariko mu irushanwa bizaserukirwa.

Abakinnyi bahagarariye u Rwanda
Abakinnyi bahagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Abakinnyi bahagarariye Nigeria muri Shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku magare
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, Bayingana Aimable, yavuze ko iri rushanwa rizaba ryiza kandi rizaryoherera abazarireba kuko rizaba ririmo guhangana gukomeye
Dr. Mohamed Wagih AZZAM uyobora Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo Automatic word wrap gusiganwa ku magare muri Afurika, yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo itahwemye gutera inkunga uyu mukino ibicishije muri Ferwacy

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza