Tour de l’Espoir: Areruya yambaye umuhondo nyuma y’agace ka gatatu kegukanywe na Mugisha

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 3 Gashyantare 2018 saa 06:24
Yasuwe :
4 0

Mugisha Samuel yegukanye agace ka Gatatu k’irushanwa rya Tour de l’Espoir, mugenzi we Areruya Joseph afata umwanya wa mbere ku rutonde rusange ahita anahabwa umwambaro w’umuhondo.

Muri iri rushanwa riri kubera muri Cameroun rihuza abakinnyi bari munsi y’imyaka 23 bahatanira imyanya ibiri ya mbere izatanga itike yo kuzitabira “Tour de France” y’abatarengeje imyaka 23, u Rwanda rwakoze amateka kuri uyu wa Gatandatu mu gace ka gatatu kazengurukaga Umujyi wa Yaoundé ku ntera y’ibilometero 101.8.

Aka gace kegukanywe na Mugisha Samuel akoresheje amasaha 2:28:40, akurikirwa na Areruya Joseph bakoresheje ibihe bingana; Beza Million wo muri Ethiopia aba uwa gatatu asizwe iminota 2:37” naho Munyaneza Didier aba uwa kane asizwe iminota 2:44”.

Kwitwara neza muri aka gace, byatumye Umunyarwanda Areruya Joseph ava ku mwanya wa kane yariho ku rutonde rusange yambara umwenda w’umuhondo awambuye Mebrahtom Natnael wo muri Eritrea wamurushaga amasegonda 35”.

Areruya ararusha Visser Louis wabaye uwa kabiri amasegonda 40 naho Mebrahtom Natnael akaba yamanutse ajya ku mwanya wa gatatu asigwa iminota 2:16.

Mu gihe hasigaye agace kamwe k’iri siganwa gateganyijwe kuri iki Cyumweru kazava Akono gasoreza Yaoundé ku ntera ya kilometer 80.5, Areruya afite amahirwe menshi yo kuryegukana rikaba ryaba ari irya kabiri atwaye mu gihe cy’ibyumweru bibiri nyuma yo kwandika amateka akaba Umunyafurika wa mbere ukina kuri uyu mugabane wegukanye La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon.

Mugisha Samuel wegukanye agace ka Gatatu muri Tour de l’Espoir
Areruya yanahembwe nk'umukinnyi mwiza mu bazamuka
Areruya Joseph mu mwambaro w'umuhondo
Areruya akomeje gushimangira ubuhanga mu mukino w'amagare
Areruya Joseph (ibumoso) na Mugisha Samuel bakinana muri Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y'Epfo
Abasiganwa bazengurutse Umujyi wa Yaoundé ku ntera y’ibilometero 101.8
Areruya yambaye umuhondo nyuma y’agace ka gatatu kegukanywe na Mugisha
Areruya Joseph ni we uyoboye abasiganwa, yafashe umwambaro w'umuhondo
Abakinnyi 11 ba mbere ku gace ka Gatatu katwawe na Mugisha Samuel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza