Tour du Rwanda: Etape ya gatatu ishobora gusiga Abanyarwanda mu ihurizo

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 15 Ugushyingo 2017 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Ku bakunzi b’umukino w’amagare baryoherwa no guhangana gukomeye, Tour du Rwanda 2017 igeze aharyoshye kuko kugeza ubu bigoye kumenya uzayegukana ndetse n’urara wambaye umwenda w’umuhondo kuko ibintu bikomeza kuba gatebegatoki, umwe yambara undi amwambura.

Etape ya karibi y’iri siganwa yakinwe kuri uyu wa Kabiri iva i Nyanza kugera i Rubavu ku ntera ya kirometero 180.6, yahinduye cyane imibare y’isiganwa by’umwihariko ku Banyarwanda baba abakina mu makipe y’imbere mu gihugu ndetse n’abakina hanze.

Areruya Joseph wa Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo niwe wari uyoboye mbere y’aka gace, yasize abandi umunota (01:28”) akurikiwe na Nsengimana Jean Bosco wa Team Rwanda ndetse na Ndayisenga Valens wa Tirol Cycling Team yo muri Autriche.

Ibi byatangaga icyizere ku Banyarwanda ko bashobora gukomerezaho bakarinda ibihe bya Areruya ngo hatagira umunyamahanga umukura ku mwanya wa mbere ariko bidatinze imibare yose yahise ihinduka nyuma ya etape yo kuri uyu wa Kabiri, umwenda ufatwa na Pellaud Simon ukinira Team Illuminate yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amarika.

Nk’uko abakinnyi b’Abanyarwanda, Areruya, Nsengimana na Ndayisenga babyitangarije nyuma y’aka gace; habayemo ukutumvikana hagati yabo buri umwe ashaka gutsinda bituma bananizanya ari nacyo cyuho cyahaye Simon gutsinda iyi etape akuramo n’ibihe byose Areruya yari afite amwambura umwenda w’umuhondo.

Kuri etape yo kuri uyu wa Gatatu ihagurukira i Rubavu igasoreza i Musanze ku ntera y’ibirometero 97,1, icyitezwe ni uko aba basore batatu ubundi bafatwa nk’inkingi za mwamba n’icyizere cy’Abanyarwanda bose muri uyu mukino, bagomba kongera gushyira hamwe bitewe n’ibyo abatoza babo babaganirije cyangwa bakagaragaza guhangana gusesuye, ibintu bishobra gutuma abanyamahanga bakomeza kuyobora isiganwa.

Ni ubwa mbere kuva mu 2014 u Rwanda rwatangira kwegukana Tour du Rwanda etape ya kabiri irangiye atari Umunyarwanda wambaye umwenda w’umuhondo kandi muri icyo gihe cyose uwabaga yawufashe ni nawe wegukanaga isiganwa.

Ku rutonde rusange kugeza ubu bigaragara ko Abanyarwanda bagifite amahirwe yo kwisubiza umwanya wa mbere kuko mu 10 bayoboye rufitemo batanu barimo Areruya wa kabiri urushwa umunota umwe n’uwa mbere, Ndayisenga wa gatatu urushwa (01:17), Byukusenge Patrick wa gatanu urushwa (01:25).

Ni mu gihe Pellaud Simon wa Team Illuminate uyoboye, nubwo ibigwi bye bigaragaza ko ari umuhanga, ariko biragoye ko yakomeza guhangana akagumana uyu mwenda mu gihe bagenzi be ari bake kandi bari inyuma cyane kuko undi uza hafi ari Piper Cameron wa 36, Avila Edwin wa 54 naho Easter Griffin akaba yaraviriyemo kuri etape ya mbere ya Kigali –Nyanza.

Ubu igishobora kuba ihurizo rikomeye ku Banyarwanda ni igihe Umunya-Eritrea Eyob Metkel ukinana na Areruya na Mugisha muri Dimension Data yarara yambaye umwenda w’umuhondo kuko bagenzi be bose baba bategetswe kumukinira ndetse n’ikipe y’igihugu cye ifitemo kabuhariwe, Tesfom Okubamariam ikaba yahita itangira kumufasha.

Aka gace ka Rubavu- Musanze ntabwo kakunze gukinwa muri Tour du Rwanda kuva yaba Mpuzamahanga ariko nko mu 2013, abasiganwa bahagurutse i Rubavu basoreza mu Kinigi, kegukanwa n’Umunya-Afurika y’Epfo Meintjes Louis akurikirwa na Eyob Metkel n’uyu munsi byitezwe ko aza kwigaragaza ndetse akaba ashobora kukegukana.

Abanyarwanda barimo Ndayisenga Valens, Patrick Byukusenge na Nsengimana Jean Bosco barasabwa gukorana
Nsengimana Jean Bosco nawe yambaye ku mwambaro w'umuhondo ku munsi wa mbere aza kuwamburwa na Areruya Joseph ku munsi wa kabiri
Pellaud Simon wa Team Illuminate wegukanye agace ka Nyanza - Rubavu
Umutoza w'Ikipe y'Igihugu afite akazi gakomeye ko guhuza aba bakinnyi bakongera gufatanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza