Kwamamaza

Tour du Rwanda: Areruya Joseph yegukanye agace ka Rusizi-Huye

Yanditswe kuya 17-11-2016 saa 09:21' na Jah d'eau DUKUZE


Areruya Joseph, umusore ukinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana niwe wegukanye agace karekare ka Tour du Rwanda asize bagenzi be ku ntera y’ibirometero 140 na metero 700.

Areruya Joseph yandikishije amateka kuri uyu wa kane, yegukana agace ka mbere kuri we mu marushanwa ya Tour du Rwanda, ni ubwo yageraga i Huye ayoboye abandi bakinnyi 22 bahagereye rimwe.

Uko abakinnyi bakurikiranye ku gace Rusizi-Huye

  1. ARERUYA Joseph Club Les Amis Sportifs De Rwamagana 4:02’:43’’
  2. BIZIYAREMYE Joseph Rwanda 4:02’:43’’
  3. GEBREIGZABHIER Amanuel Dimension Data 4:02’:43’’
  4. OKUBAMARIAM Tesfom Eritrea 4:02’:43’’
  5. BYUKUSENGE Nathan Rwanda 4:02’:43’’
  6. EYOB Metkel Dimension Data for Qhubeka 4:02’:43
  7. AMANUEL Meron Stradalli - Bike Aid 4:02’:43’’
  8. BENEKE Calvin South Africa 4:02’:43’’
  9. HAYLAY Kbro Ethiopia 4:02’:43’’
  10. KANGANGI Suleiman Kenyan Riders Downunder 4:02’:43’’
Areruya yageze i Huye ari imbere
Biziyaremye Joseph aba uwa kabiri
Valens Ndayisenga na we yarangije mu ba mbere
Nsengimana Jean Bosco we yahise arwara akigera i Huye
Mugisha, Areruya na Valens ni bo bakomeje kuvugwa cyane mu isiganwa
Areruya ni bwo bwa mbere atwaye agace muri Tour du Rwanda
Valens aracyari imbere ku rutonde
Mugisha akomeje gutwara amanota y'ahazamuka
Birumvikana ko Valens ari na we uza imbere mu bakiri bato
Ahagarariye n'abandi banyafurika bose bari mu isiganwa
Ni nawe RDB ikomeje guhemba nk'umunyarwanda uza imbere ku rutonde

Ku rutonde rusange nta kinini cyahindutse

  1. NDAYISENGA Valens Dimension Data for Qhubeka 12:45:36
  2. ARERUYA Joseph Club Les Amis Sportifs De Rwamagana +1:16
  3. OKUBAMARIAM Tesfom Eritrea +1:23
  4. NSENGIMANA Jean Bosco Stradalli - Bike Aid +1:26
  5. EYOB Metkel Dimension Data for Qhubeka +1:28
  6. GEBREIGZABHIER Amanuel Dimension Data for Qhubeka +3:25
  7. BYUKUSENGE Nathan Rwanda +3:26
  8. KANGANGI Suleiman Kenyan Riders Downunder +3:25
  9. BURU Temesgen Ethiopia +3:37
  10. WACHENDORF Brett Lowestrates.ca +3:39

Uko isiganwa ryagenze

- 13:07: Tour du Rwanda: Areruya Joseph yegukanye agace ka Rusizi-Huye

13:05: Hasigaye ibirometero bine. Kugeza ubu, Mugisha Samuel aracyari imbere aho yashyizemo intera y’amasegonda 52

13:00: Twe abanyamakuru twageze i Huye. Mu minota mike abanyonzi nabo baraba bahageze.

12:50: Hasigaye ibirometero birindwi. Mugisha Samuel aracyari imbere n’umunota umwe n’amasegonda 20

12:42: Imvura iraca ibintu muri aka kanya mu gihe hasigaye ibirometero 15 ngo tugere i Huye. Kugeza ubu, Mugisha Samuel yasize abandi ho umunota umwe

12:38: Tugeze i Nyarusiza mu birometero 20 bya nyuma. Intera hagati ya batatu ba mbere n’igikundi kibakurikiye yagabanutse. Ubu ni umunota umwe n’amasegonda 12

- Imvura nke yaguye mu gitondo muri aka gace biragaragara ko yatumye umuhanda unyerera. Biraza gusaba kwitonda cyane.

12: 35: Hasigaye ibirometero 20. Ba basore batatu bari imbere basize igikundi kibakurikiye umunota umwe n’amasegonda 42

12:25: Nyamagabe: Ba bakinnyi batatu (Ruhumuriza Abraham, Buru Temsegen na Mugisha Samuel) basize igikundi ho iminota ibiri n’amasegonda abiri

12:05: Ku muhanda ujya Kibeho, Ruhumuriza na bagenzi be basize igikundi ho umunota n’amasegonda 35.

12:03 Imvura itangiye kujojoba twinjira Kigeme. Ikigaragara ariko ni uko Nyamagabe ho hari umucyo.

- Abafana mu mihanda ni bose

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne ari kumwe na Bayingana Aimable (hagati) nabo bakurikiye iri rushanwa


- Imvura itangiye kujojoba twinjira Kigeme...

11:55: Kitabi: Ruhumuriza Abraham, Buru Temsegen na Mugisha Samuel nibo bayoboye isiganwa mu gihe hasigaye ibirometero bike ngo tugere i Huye. By’umwihariko Ruhumuriza arifuza kwegukana aka gace akiyereka ab’iwabo i Huye.

11:50. Mugisha Samuel yongeye kwegukana akazamuko ka gatanu nyuma yo kwegukana aka kane muri Nyungwe. Nta gushidikanya, arongera ahembwe nk’uwazamutse kurusha abandi.

11:20: Twe abanyamakuru tumaze kurenga ishyamba rya Nyungwe mu gihe abanyonzi bari inyuma yacu ho iminota 15. Mugisha Samuel na Buru Temesgen nibo bari imbere. Birashokoka ko Samuel yakwegukana akazamuko ka Kane

10:45: Iyi Tour du Rwanda birasa naho Mugisha yayinjiranyemo Umugisha mu bijyanye no kuzamuka. Icyo wamenya ni uko akazamuko ka gatatu nako amaze kwanikira abandi. Kuri ubu Mehari niwe wamukurikiye, Byukusenge Patrick aba uwa gatatu mu gihe Nsengimana Jean Bosco ari uwa Kane.

10: 10: Twinjiye mu ishyamba rya Nyungwe. Mugisha Samuel wa mwana uherutse kuzuza imyaka y’ubukure vuba aha (18) yabaye uwa Mbere mu kazamuko ka mbere

- Salomon Zememfes avuye mu isiganwa, akaba uwa Kabiri ukomoka muri Eritrea uvuyemo.

- Kubo tutangiranye urugendo, reka mbasogongeze uko byari byifashe:

Soma:

- Uko agace gafungura Tour du Rwanda kagenze (Amafoto)

- Guillaume Boivin yegukanye agace Kigali-Ngoma, Areruya Joseph ayobora isiganwa

- Tour du Rwanda:Ndayisenga Valens yegukanye agace ka Kigali –Karongi yanikiye abandi

- Tour du Rwanda: Rugg Timothy yegukanye agace ka Karongi-Rusizi, Ndayisenga aracyayoboye

- Umunye-Canada ukinira ikipe ya Lowestrate.ca, Stephen Keeping, avuye mu isiganwa nyuma yo gukora impanuka ikomeye.

9:38: Abakinnyi bose ubu bari hamwe. Umunyarwanda Ndayisenga Valens yagize ikibazo apfumisha igare gusa ubu yongeye afata igikundi

9:32: Abakinnyi batatu bari imbere ni Manuel Amanuel, Mugisha Samuel na Nduwayo Eric basize igikundi ho amasegonda 15.

9:22: Giheke: Akazamuko ka mbere kararangiye. Samuel Mugisha (RWA) niwe urii imbere, Kibrom Mehari (ERI) , Goytom Biru (ETH) bagakurikira.

- Undi mufaransa wa Haute Savoie, Voisin Pierre avuye mu isiganwa

9:15: Mugisha Samuel na Alex n’abanya-Eritrea babiri bongeye gucomoka igikundi bagisigaho amasegonda 12

9:03: Mugisha Samuel ari kugerageza gucomoka igikundi ariko bagahita bamugarura

9:00: Abakinnyi bahagurutse i Rusizi ari 67

Ni umunsi wa gatanu wa Tour du Rwanda aho saa tatu abasiganwa bari buhaguruke i Rusizi berekeza i Huye mu nzira ndende y’isiganwa ry’uyu mwaka, ibirometero 140 na metero 700. Nta gihindutse, biteganyijwe ko 12 :45 uwa mbere ashobora kuba asesekaye i Huye.

Ni inzira irimo utuzamuko dutandatu turi butangirwemo igihembo cy’uzamuka kurusha abandi, aka mbere kakaba kari ku kirometero cya karindwi i Giheke. Wakwibuka ko umunyarwanda Mugisha Samuel, umwana w’imyaka 18 ukinira Benediction Club ya Rubavu, ari we ufite iki gihembo ndetse akaba ari butangire yambaye umwambaro wambikwa uwazamutse kurusha abandi.

Ntugire icyo witega kuri Rugg Timothy wegukanye agace Karongi-Rusizi, uyu ku munsi w’ejo yatangaje ko aka gace kuri we ari ikiruhuko, ubwo ahafi yakongera kwigaragaza ni kuwa gatandatu ubwo amagare azaba ava i Musanze yerekeza mu Murwa Mukuru w’u Rwanda.

Nsengimana Jean Bosco na Areruya Joseph, bashobora kwigaragaza uyu munsi mu gihe na Ndayisenga Valens ejo yakubitaga agatoki ku kandi nyuma yo kudashobora kwegukana agace Karongi-Rusizi, birumvikana ko Huye ishobora kumwumva.

Abanyahuye kandi nyuma yo kubura umwana wabo Twizerane Mathieu wavuye mu irushanwa, amaso yose bayahanze “Mzee wa Kazi” , Ruhumuriza Abraham.

Mu bakinnyi 73 batangiye isiganwa hasigayemo 67. Nyuma yaho Twizerane Mathieu wa Les Amis Sportifs, Smith Morgan wa Kenya Downunders na Haile Dawit Araya wa Eritrea bavuyemo ku gace ka kabiri, ku munsi w’ejo, Polveroni wa David wa Haute-Savoie Rhône-Alpes yo mu Bufaransa, Ruberwa Jean wa Benediction Club ya Rubavu na Nzeke Jérémie wa SNH yo muri Cameroon na bo bavuye mu isiganwa.

Gumana natwe...


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 7 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved