Umubyeyi wa Mugisha Samuel yashyinguwe (Amafoto)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 30 Nzeri 2017 saa 01:36
Yasuwe :
0 0

Mukabutera Agnes, umubyeyi wa Mugisha Samuel ukinira Ikipe y’Igihugu yo gusiganwa ku magare na Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo, witabye Imana tariki 25 Nzeri uyu mwaka, yashyinguwe.

Mukabutera wari ufite imyaka 40 yakoze impanuka tariki 19 Kanama 2017 iramushegesha bikabije ajya kwa muganga mu bitaro bya gisirikare i Kanombe baramufasha aranoroherwa asubira mu rugo i Nyabihu.

Umuhungu we, Mugisha Samuel ntiyari mu Rwanda kuko yari amaze iminsi mu Butaliyani hamwe n’ikipe ye bakina amarushanwa atandukanye ndetse na Se, Capt. Kadali Samuel yari i Darfur mu butumwa bw’amahoro.

Gusa ari kwa muganga Capt. Kadili yahise aza amumaraho iminsi amaze koroherwa aramucyura. Yuriye indege asubira i Darfur kuwa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2017 asiga umugore amubwiye ko yumva yorohewe, abasha kwijyana hanze ku zuba ndetse kuwa Mbere yagombaga gusubira i Kanombe gukorerwa isuzuma.

Uwo munsi kuwa Mbere mu rukerera nibwo yongeye gukomererwa bamwihutisha kwa muganga i Kanombe gusa agezeyo nyuma y’iminota mike yitaba Imana.

Mu buhamya bwe mbere yo gushyingurwa k’umufasha we kuri uyu wa Gatanu, Capt. Kadali yavuze ko mu myaka 23 yari amaranye n’umugore we, yamubereye umuntu mwiza, yari imfura agakunda abantu.

Mugisha Samuel, umwe mu bana batanu Nyakwigendera asize akaba umuhungu mukuru muri bo, yavuze ko yababajwe cyane no kuba atarabonye amahirwe yo gusezera ku mubyeyi we kuko atari mu Rwanda ariko yizeza barumuna be kuzababa hafi akabitura isezerano yari yaragiranye n’umubyeyi wabo akiriho ryo kuzamufasha muri byose.

Gasore Hategeka nawe ukina umukino w'amagare mu muhango wo gushyingura umubyeyi wa Mugisha
Byari agahinda ku bana basigaye
Abana be nabo bamusezeyeho
Abari bahagarariye Ferwacy bashyira indabo ku mva
Abana be bamusezeyeho bwa nyuma
Capt Kadali yavuze uburyp yari abanye n'umufasha we neza mu myaka 23 bari bamaranye
Ndayisenga Valens yari yitabiriye umuhango wo gufata mu mugongo Mugisha Samuel
Umuryango Mukabutera yavukagamo wamusezeye bwa nyuma
Mugisha Samuel, mushiki we Ester na se Capt. Kadali
Uwizeyimana Bonaventure ukinana na Mugisha mu Ikipe y'Igihugu yari yaje kumufata mu mugongo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza