Umunya-Erytrea yatowe nk’umukinnyi w’umwaka, Abanyarwanda babiri baza mu icumi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 22 Ukuboza 2016 saa 02:51
Yasuwe :
0 0

Igihembo cy’umukinnyi w’umwaka mu gusiganwa ku magare cyegukanywe n’Umunya-Erytrea Tesfom Okubamariam, Ndayisenga Valens asoza umwaka ari ku mwanya wa kane mu bakinnyi bahize abandi naho Areruya Joseph aba uwa cyenda.

Iki gihembo cyashyizweho mu 2012 n’abategura isiganwa rya mbere ku Mugabane wa Afurika, La Tropicale Amissa Bongo muri Gabon.

Uyu mwaka akanama kari gashinzwe gutoranya uwahize abandi kakaba kari kayobowe n’Umufaransa Bernard Hinault wegukanye Tour de France inshuro eshanu.

Yafatanyaga n’abantu bagera kuri 25 bo muri Afurika no ku Mugabane w’u Burayi barimo na nimero ya kabiri ku Isi Chris Froome, Umwongereza uvuka muri Kenya umaze kwegukana Tour de France inshuro eshatu.

Nyuma yo kureba uko buri mukinnyi muri 20 bari bashyizwe ku rutonde rw’agateganyo yitwaye mu marushanwa yitabiriye muri uyu mwaka, Umunya-Erytrea Tesfom Okubamariam ni we watowe nk’uwahize abandi ndetse wabashije no kugaragariza amahanga isura nziza ya Afurika mu mukino w’amagare.

Tesfom wari muri Tour du Rwanda 2016 akanegukana agace kayo ka nyuma kazengurukaga Kigali, yahigitse ibihangange birimo Umunya-Afurika y’Epfo Louis Meintjes wabaye uwa kabiri n’undi munya-Erytrea Daniel Teklehaimanot wa gatatu, aba bombi bakaba barigeze kwegukana iki gihembo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 yigaragaje cyane yegukana shampiyona ya Afurika mu muhanda anitwara neza mu yandi marushanwa yitabiriye byatumye afata umwanya wa mbere kuri uyu mugabane mu rutonde rukorwa na UCI, Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi.

Umunyarwanda waje hafi ni Ndayisenga Valens w’imyaka 23 wegukanye Tour du Rwanda 2016 wabaye uwa kane, mu gihe Areruya Joseph w’imyaka 20 nawe wigaragaje mu marushanwa yitabiriye ndetse muri Tour du Rwanda agasoza ari uwa kane, kuri uru rutonde yabaye uwa cyenda.

Iki gihembo kuva cyashyirwaho muri 2012 Tesfom abaye Umunya-Erytrea wa kane ucyegukanye nyuma ya Nathanael Barhane (2012), Mekseb Debesay (2014) na Daniel Teklehaimanot wari ufite icy’umwaka ushize.

Tesfom Okubamariam muri Tour du Rwanda yegukanye agace kayo ka nyuma
Ndayisenga valens (ibumoso) na Areruya Joseph (wambaye umuhondo) basoje umwaka wa 2016 bari mu bakinnyi beza muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza