Uwizeyimana Bonaventure mu ikipe y’u Rwanda izitabira Tour du Cameroun yakoreyemo amateka

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Gicurasi 2019 saa 11:51
Yasuwe :
0 0

Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kamena, hazatangira isiganwa rizenguruka Cameroun rizwi nka ‘Tour du Cameroun’ rizitabirwa n’ikipe y’u Rwanda y’amagare. Uwizeyimana Bonaventure wegukanye iri rushanwa mu mwaka ushize ni umwe muri batandatu bagiye kongera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Iri siganwa riri ku rwego rwa 2.2 rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 16 guhera tariki ya 1 Kamena kugeza ku ya 9 Nyakanga, riheruka kwegukanwa n’umunyarwanda Uwizeyimana Bonaventure.

Uyu mukinnyi ni umwe mu bazongera guhagararira u Rwanda mu ry’uyu mwaka, hamwe n’abarimo Manizabayo Eric, Nzafashwanayo Jean Claude, Ruberwa Jean Damascène, Mugisha Moïse na Byukusenge Patrick.

Iyi kipe y’u Rwanda imaze iminsi yitoreza i Musanze, izahaguruka i Kigali ku wa Kane, aho muri iri rushanwa izatozwa na Sempoma Félix, izaba iri kumwe kandi na Karasira Théoneste nk’umukanishi ndetse na Ruvogera Obed nk’umumaseri.

Gahunda ya Tour du Cameroun 2019

  • Agace ka 1: Tariki ya 1 Kamena 2019: Akonolinga- Abong-Mbang ( 136 km)
  • Agace ka 2: Tariki ya 2 Kamena 2019: Yaoundé - Nanga Eboko ( 164 km )
  • Agace ka 3: Tariki ya 3 Kamena 2019: Yaoundé - Ebolowa ( 158 km )
  • Agace ka 4: Tariki ya 4 Kamena 2019: Pouma- Kribi ( 157 km )
  • Agace ka 5: tariki ya 5 Kamena 2019: Kribi - Douala ( 174 km )
  • Agace ka 6: Tariki ya 7 Kamena 2019: Douala ( bazazenguruka intera ya 108 km )
  • Agace ka 7: Tariki ya 8 Kamena 2019: Loum - Dschang ( 112 km )
  • Agace ka 8: Tariki ya 9 Kamena 2019: Bafia - Yaoundé ( 121 km )
Uwizeyimana Bonaventure wegukanye Tour du Cameroun 2018 ni umwe mu bagiye guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza