Uwizeyimana Bonaventure na Nzayisenga begukanye shampiyona y’Amagare, Benediction yiharira ibihembo (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Kamena 2019 saa 06:37
Yasuwe :
0 0

Isiganwa ryo mu muhanda rya Shampiyona y’Amagare ryabaye kuri iki Cyumweru rigahurizwa hamwe no kwibuka abari abakinnyi, abayobozi n’abakunzi b’umukino w’amagare bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryegukanwe na Uwizeyimana Bonaventure na Nzayisenga Valentine bombi bakinira Benediction Excel Energy.

Nyuma y’isiganwa ryabaye kuri uyu wa Gatandatu, abakinnyi basiganwa n’ibihe ku giti cyabo (Individual Time Trial, ITT), ku wa 23 Kamena 2019 basiganwe mu muhanda (Road Race) mu gace kahujwe no kwibuka ku nshuro ya 25 Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda ryibuka abarimo Sakumi Anselme wari Umuyobozi wungirije waryo; Gasato wakinaga mu Ikipe y’Igihugu; Musoni François wakinaga mu Ikipe ya Butare; Gasinzigwa Edouard na Gahutu Théophile bakinaga muri Ciney Elmay; Kayumba na Kayibanda bakinaga mu Ikipe ya Rwamagana na Ariette wakinaga mu Ikipe ya Gisenyi.

Nyuma yaho iri siganwa ry’uyu munsi rihuriranye na Siporo Rusange ya Car Free Day, abakinnyi bahagurukiye imbere y’Akarere ka Kicukiro, aho kuba kuri Stade Amahoro nk’uko byari biteganyijwe, ibi byatumye habamo impinduka ku bihe byari gukoreshwa, hagabanukaho ibilometero bitandatu kuko ibihe byakoreshejwe byatangiye kubarwa bageze kuri Nyabarongo.

Mbere yo gukora intera y’ibilometero 99.3 ku bakobwa n’ingimbi n’ibilometero 153.4 ku bagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23, hafashwe umunota wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside ndetse byongera gukorwa mbere y’uko haba umuhango wo gutanga ibihembo kuri Stade Amahoro.

Abasiganwa bavuye ku Karere ka Kicukiro berekeza mu Bugesera, aho bageze i Nyamata bagakomeza i Ramiro, aho bahageze bahindukira mu nzira banyuzemo, bagera Sonatube, bakomeza inzira yo kuri Stade Amahoro.

Kugeza aha, icyiciro cy’abagore n’ingimbi byari bisoje mu gihe abagabo bo bongeyeho kuzenguruka inshuro eshatu intera y’ibilometero 12.5 mu muhanda wa Stade Amahoro- Kimironko- Ku bitaro bya Kibagabaga- MTN- RDB- Airtel- Stade Amahoro.

Mu cyiciro cy’abagabo, uwa mbere yabaye Uwizeyimana Bonaventure wari wabanje kugera kuri Stade Amahoro mbere yo kuzenguruka i Remera ari kumwe na Ruberwa Jean Damascène wa Nyabihu Vision Sports Center mu gihe Nsengimana Jean Bosco wari ubakurikiye atabashije kuza imbere kuko yagize ikibazo cy’igare.

Uwizeyimana Bonaventure waherukaga kwegukana Shampiyona y’Igihugu yo mu muhanda mu 2016, yayisubije nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota 39 n’amasegonda 40, asiga amasegonda arindwi Ruberwa Jean Damascène waje amukirikiye, ariko na we akaba yabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23.

Mugisha Samuel wa Dimension Data muri Afurika y’Epfo na Areruya Joseph wa Delko Marseille Provence mu Bufaransa, bombi bari basiganwe ku wa Gatandatu, ntibahiriwe n’umunsi wa kabiri kuko baje ku mwanya wa kane n’uwa gatanu.

Munyaneza Didier ‘Mbappe’ wa Benediction Excel Energy watwaye iri siganwa mu mwaka ushize, yabaye uwa karindwi, akurikirwa na Uwizeye Jean Claude wa Les Sables d’Olones mu Bufaransa mu gihe Nsengimana Jean Bosco wari mu ba mbere ubwo isiganwa ryavaga i Nyamata yabaye uwa 11. Abakinnyi 22 muri 34 ni bo basoje isiganwa.

Aganira n’itangazamakuru nyuma yo kwegukana shampiyona y’amagare, Uwizeyimana Bonaventure yavuze ko umutoza wabo, Sempoma Félix, yari yasabye abakinnyi ko bagumana uyu mwenda wari ufitwe na Munyaneza Didier.

Ati ”Isiganwa ryari rikomeye, twabasize mu bilometero bitatu bya mbere dushyiramo ibihe biza kubagora kubikuramo. Ntabwo nakinnye Individual Time Trial (ITT) kuko ntabwo nihuta, umutoza yari yahisemo abayikina. Twabaye ikipe ikina amarushanwa mpuzamahanga, dukeneye amanota ku rutonde rwa UCI, umutoza mu gitondo yatubwiye ati ndashaka ngo uyu mwenda ntuve muri iyi kipe.”

Mu cyiciro cy’abagore, isiganwa ryegukanwe na Nzayisenga Valentine wa Benediction Excel Energy nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota 33 n’amasegonda arindwi mu gihe Gahemba Barnabe, murumuna wa Areruya Joseph, yabaye uwa mbere mu ngimbi nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota 24 n’amasegonda 34. Ruberwa Jean Damascène ni we wabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23.

Mu bihembo byahawe amakipe, Benediction Excel Energy yahembwe nk’ikipe yahize ayandi mu bagabo bakuru, abatarengeje imyaka 23 n’abagore naho Skol Fly Cycling Club iba iyahize andi makipe mu cyiciro cy’ingimbi.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, Bayingana Aimable, yavuze ko amasiganwa ya Rwanda Cycling Cup uyu mwaka yatinze gutangira kubera Tour du Rwanda ya 2019 yabaye muri Werurwe.

Rwanda Cycling Cup izakomeza mu kwezi gutaha, tariki ya 6 Nyakanga, aho isiganwa rizabera mu Karere ka Musanze.

Abakinnyi baje imbere muri Road Race yo kuri iki Cyumweru

Batanu ba mbere mu bagabo

  1. Uwizeyimana Bonaventure (Benediction Excel Energy): 3:39’40’’
  2. Ruberwa Jean Damascène (Nyabihu VSC): 3:39’47’’
  3. Mugisha Moïse (Fly Cycling Club): 3:40’42’’
  4. Mugisha Samuel (Dimension Data): 3:40’42’’
  5. Areruya Joseph (Delko Marseille Province): 3:41’40’’

Batatu ba mbere mu cyiciro cy’abakobwa

  1. Nzayisenga Valentine (Benediction Excel Energy): 2:33’07’’
  2. Mukashema Josiane (Benediction Excel Energy): 2:33’40’’
  3. Ishimwe Diane (Benediction Excel Energy): 2:34’40’’

Batatu ba mbere mu ngimbi

  1. Gahemba Bernabe (Les Amis Sportifs): 2:24’34’’
  2. Hakizimana Félicien (Fly Cycling Club): 2:24’43’’
  3. Uhiriwe Byiza Rénus (Benediction Excel Energy): 2:25’23’’
Nzayisenga Valentine yegukanye isiganwa ryo mu muhanda mu cyiciro cy'abakobwa
Ubwo abasiganwa bari bagarutse i Remera bavuye i Nyamata
Nyuma yo kugera i Remera, abagabo bakuru n'abatarengeje imyaka 23 bazengurutse mu bice bya Remera, baca mu muhanda ujya Kimironko imbere ya Kigali Arena
Areruya Joseph yabaye uwa gatanu nyuma yo kwegukana isiganwa ryo ku wa Gatandatu, abakinnyi basiganwa n'ibihe
Ingimbi zakoze ibilometero 99, bingana n'ibyo bashiki bazo basiganwe
Uwizeyimana Bonaventure yegukanye isiganwa ryo mu muhanda mu cyiciro cy'abagabo
Ruberwa Jean Damascène yabaga akurikiye Uwizeyimana Bonaventure muri iri siganwa
Mugisha Moïse wa Skol Fly Cycling Club yabaye uwa gatatu
Mugisha Samuel wabaye uwa kane mu isiganwa ryabaye kuri iki Cyumweru
Areruya Joseph yacomotse mu gikundi ubwo bari bagiye kugera ku murongo, abarusha gukandagira igare, aba uwa gatanu
Perezida wa Ferwacy, Bayingana Aimable ari kumwe n'umubyeyi wa Mugisha Samuel
Visi Perezida wa Mbere wa Ferwacy, Munyankindi Benoît, aganira na Sterling Magnell utoza Ikipe y'Igihugu y'Amagare
Polisi y'igihugu yacungaga umutekano muri iri siganwa, yanyuzagamo igafata n'amashusho
Abakinnyi bagera kuri 70 bitabiriye shampiyona y'amagare mu bagabo n'abagore
Munyaneza Dider na Nsengimana Jean Bosco ba Benediction Excel Energy bari mu bagize ibibazo byo gutobokesha
Abasiganwa bageraga i Ramiro, bagahindukira bagasubira i Kigali
Mugisha Samuel yari yifitiye icyizere mu isiganwa ryo kuri iki Cyumweru nyuma yo kuba uwa kabiri ku wa Gatandatu
Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque na Miss Rwanda 2019, Niwemwiza Meghan ubwo hafatwaga umunota wo kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994
Visi Perezida wa mbere wa Ferwacy, Munyankindi; Perezida wayo, Bayingana Aimable n'umubyeyi wa Mugisha Samuel mu gihe cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside
Murumana wa Areruya Joseph, Gahemba Barnabe yabaye uwa mbere mu ngimbi
Igihembo cyahawe abakinnyi babaye aba mbere muri buri cyiciro
Miss Rwanda 2019, Niwemwiza Meghan na Visi Perezida wa kabiri wa Ferwacy, Karangwa François bahembye abakobwa batatu ba mbere bose bakinira Benediction Excel Energy
Ruberwa Jean Damascène ni we wabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23, aza imbere ya Mugisha Moïse na Mugisha Samuel
Uwizeyimana Bonaventure wabaye uwa mbere mu bagabo acugusa champagne
Uwizeyimana yanashyize icupa ku munwa, asoma ku nzoga ya Skol nyuma yo kwegukana Shampiyona y'Amagare mu muhanda
Abakinnyi babaye aba mbere muri buri cyiciro bifotozanya n'abafatanyabikorwa ba Ferwacy, ari bo Skol na Cogebanque
Benediction Excel Energy yabaye iya mbere mu bakobwa
Skol Fly Cycling Club ni yo yahize andi makipe mu ngimbi
Benediction Excel Energy yabaye iya mbere kandi mu batarengeje imyaka 23 n'abakuru

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza