Uwizeyimana na Munyaneza banganyije ibihe n’uwegukanye agace kabanza muri “La Tropicale Amissa Bongo”

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 15 Mutarama 2018 saa 08:47
Yasuwe :
1 0

Agace ka mbere k’isiganwa mpuzamahanga rya ”La Tropicale Amissa Bongo 2018” kakinwe kuri uyu wa Mbere kegukanwa n’Umudage Lucas Carstensen, akoresheje amasaha 3:41’:52”, anganya n’abagera kuri 36 bamukurikiye barimo Abanyarwanda babiri.

Aka gace kareshyaga na kilometero 146 kavaga mu Mujyi witwa Kango gasorezwa mu witwa Lambaréné.

Bagihaguruka Areruya Joseph yacitse abandi ajyana na Haddi Soufiane wo muri Maroc, Ruberwa Jean wo mu Rwanda na Habtom Mikiel wo muri Eritrea bagera mu bilometero birindwi babasize amasegonda 12.

Bakomeje kujyana bagera mu birometro 18 bamaze gufatwa na Buru Temesgen wo muri Ethiopia basize abandi iminota 2’:50” bagera mu birometero 23 bamaze kubasiga iminota itanu.

Itsinda ry’abandi ryari inyuma ryaje kubahiga bageze mu birometero 50 iminota bari bashyizemo itangira kugabanuka hasigaramo 3’:20”. Iri tsinda ryaje kubafata ndetse hasigaye ibirometero 35 ngo basoze, Musie Mehari Saymon wo muri Eritrea na Munyaneza wo mu Rwanda ni bo bari imbere ariko abandi baje kubafata baragendana bose hamwe bagera ku murongo 36 bakoresheje ibihe bingana.

Muri abo 36 harimo Abanyarwanda babiri, Uwizeyimana Bonavunture wabaye uwa 18 na Munyaneza Didier wa 33. Areruya Joseph yabaye uwa 40 asinzwe amasegonda arindwi, Ukiniwabo René Jean Paul aba uwa 43 asinzwe amasegonda 28.

Nubwo bakoresheje ibihe bingana ari benshi, hakurikijwe ibice by’inyuma y’amasegonda, Lucas wa mbere yakurikiwe n’Umufaransa, Petit Adrien, Reguigui Youcef wo muri Maroc aba uwa gatatu, Luca Pacioni wo mu Butaliyani aba uwa kane naho Mulubrhan Henok wo muri Eritrea aba uwa gatanu.

Lucas Carstensen wegukanye aka gace ni muntu ki?

Uyu mukinnyi w’Umudage w’imyaka 23 akinira ikipe ya Bike Aid yigeze gukinwamo n’Abanyarwanda babiri, Hadi Janvier na Nsengimana Jean Bosco.

Yatangiye gusiganwa ku rwego mpuzamahanga mu 2011. Mu 2014 yitabiriye Tour du Rwanda ntiyabasha kugira agace yegukanamo ndetse ku rutonde rusange atahana umwanya wa 44.

Akunze kwitwara neza mu marushanwa yo muri Afurika kuko umwaka ushize yegukanye agace k’umunsi wa mbere muri Tour du Senegal anabamo uwa gatatu ku rutonde rusange nyuma yitabira Tour de Tunisie yegukanamo agace k’umunsi wa kabiri n’umwanya wa gatanu ku rutonde rusange none abikoze no muri La Tropicale Amissa Bongo izenguruka Gabon yegukanamo agace k’umunsi wa mbere.

Kuri uyu wa Kabiri iri siganwa riri kuba ku nshuro ya 13, rizakomeza hakinwa agace ka kabiri kareshya na kilometero 173 kuva ahitwa Ndendé kugera Fougamou.

Abakinnyi baserukiye u Rwanda bari kumwe n'umutoza Felex Sempoma
Abakinnyi mbere yo guhaguruka
Abasiganwa bageze mu birometero bya nyuma bafashe itsinda ryari imbere ryarimo n'Umunyarwanda, Munyaneza bagendera hamwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza