Akanyamuneza ku babyeyi b’abana barokowe ingeso mbi n’imikino yo mu biruhuko

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 28 Ugushyingo 2016 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu babyeyi b’abana bitabiriye kwiga imikino itandukanye yo mu biruhuko iri kubera kuri stade Amahoro, baravuga ko iyi gahunda yatumye abana babo batajya mu ngeso mbi zirimo kuzerera bikurura uburara no kunywa ibiyobyabwenge bakiri bato.

Bitewe no gushaka ubuzima cyangwa amafaranga muri iki gihe, biragoye ko ababyeyi babona umwanya wo kwirirwana n’abana babo mu rugo babatoza ikinyabupfura n’umuco.

Mu rwego rwo gufasha ababyeyi gukomeza gutoza abana ikinyabupfura, abicishije mu mikino, Mukasa Nelson usanzwe ari inzobere muri siporo ndetse akaba n’umwalimu wayo, yateguye uruhurirane rw’imikino irimo umupira w’amaguru, basketball, Volleball, Karate, Taekwondo, Kung Fu, Tennis, Koga n’imikino ngororamubiri mu biruhuko, ikaba yaratangiye mu ntangiriro z’uku kwezi.

Bamwe mu babyeyi bafite abana muri iyi mikino baganiriye na IGIHE, bavuze ko byabagabanyirije umutwaro kuko abana babo bazinduka mu gitondo bajya kwiga imikino bakirirwana n’abarimu babo bigatuma batabona umwaya wo guta mu bidafite umumaro nka mbere.

Mukamana Eugenie ufite abana babiri biga iyi mikino yagize ati “Ku mubyeyi, biragoye kubona umwanya wo kwirirwana n’umwana mu rugo. Usanga iyo baje mu biruhuko biba ikibazo kuko baba bagomba kwirirwana n’abakozi kandi nabo ikinyabupfura cyabo ntiwacyizera. Ibyo babakuraho, ibyinshi ni ingeso mbi.”

Yakomeje agira ati “Nkimara kumenya iyi gahunda, nazanye abana banjye bombi kandi ni byiza cyane. Bava hano bananiwe kuko kuva mu gitondo kugera saa sita baba bakora noneho bakagera mu rugo bananiwe bakaryama, aho bakangukiye bahita bajya gusubira mu masomo, nta mwanya wo guta bakibona.”

Niyibizi Pascal nawe ufite umwana witabiriye iyi mikino yagize ati “Iki gitekerezo cyo gushaka ibintu byiza byahuza abana mu biruhuko ni cyiza. Bituma utabasanga bandagaye babuze icyo bakora. Aha bari gukorera mbasura kenshi ngasanga bari kumwe n’abatoza nta kibazo. ”

Mukasa Nelson wateguye iki gikorwa, avuga ko intego ya mbere yari ugufasha abana kutajya mu ngeso mbi ariko bikanyura mu mikino ku buryo mu mezi hafi atatu bazamara mu biruhuko, ngo nibura hazavamo bamwe bazaba bamaze gukunda imikino runaka ku buryo banakomeza kuyikina n’aho biga.

Ati “Birababaza kubona abana birirwa bazerera mu mihanda batagira icyo bakora. Bituma biga ingeso mbi ndetse no gusubira mu masomo biba ari ikibazo. Iki ni cyo cyatumye ngira igitekerezo cyo kubashakira icyo baba bakora kandi mfatanyije n’amashyirahamwe y’imikino biragenda neza.”

Kugeza ubu abana bagera ku 120 bari hagati y’imyaka 5 na 18 nibo bitabiriye iyi mikino. Mukasa ateganya ko iki gikorwa kizaba ngarukamwaka nikiramuka gitanze umusaruro ku bana n’ababyeyi babo.

Kugira ngo umwana yemererwe kwakirwa muri iyi gahunda yishyura ibihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda.

Abiyumvamo Tennis nabo bahabwa umwanya bakayiga
Aba bana biga koga muri ibi biruhuko
Aba bana banigishwa karate
Mukasa avuga ko iki gikorwa yateguye kiri gutanga umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza