Amashirakinyoma ku ibura ry’umuriro muri Stade ya Rubavu ku mukino wa APR FC na Rayon Sports

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 27 Nzeri 2017 saa 07:54
Yasuwe :
1 0

Iminsi ine irashize i Rubavu icuraburindi ribujije umukino wa “Super Cup” wahuzaga APR FC na Rayon Sports kurangira, ibihumbi by’abafana bari bishyuye ayabo ngo batahane ibyishimo bacyura umushiha nyamara ntibigeze banasobanurirwa umuzi shingiro w’ikibazo cyabayeho.

Umuriro wabuze inshuro eshatu ku kibuga cya Rubavu kuwa Gatandatu ubwo APR FC na Rayon Sports zarimo zihatanira igikombe kiruta ibindi mu gihugu ‘Super Cup’ gusa umunota wa 63 wo wabaye karundura kuko bwo wagiye burundu umukino urasubikwa ukaba ugomba gukinwa iminota 27 yari isigaye kuri uyu wa Gatatu saa 16:00 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Nubwo iki kibazo cyabayeho ndetse kikangiza isura y’umupira w’amaguru mu Rwanda n’iy’igihugu dore ko wacaga kuri televiziyo mpuzamahanga ya AZAM, nta rwego rwigeze rusobanurira abakunzi b’umupira w’amaguru ikibazo cyabayeho n’intandaro yacyo byatumye babura ayo bacira n’ayo bamira.

Ucana moteri yakuwe mu rugo aho yari arwariye

Mu gushaka kumenya imvo n’imvano y’iri bura ry’umuriro, bamwe bavuga ko byabaye ku mpanuka, abandi bati ‘hari ababiri inyuma’ cyangwa ngo habayeho imitegurire mibi n’uburangare. IGIHE kuri uyu wa Kabiri yasuye iyi stade iganira n’abantu batandukanye barimo abasanzwe bayikoreraho imirimo itandukanye umunsi ku munsi ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buyishinzwe.

Bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo iz’umutekano wabo, abatanze amakuru ntibifuje ko amazina yabo atangazwa ariko nk’abantu babonaga imyiteguro yakozwe mbere y’uyu mukino bahuriza ku kuba harabayeho uburangare haba ku Karere kari kamaze ibyumweru bitatu kazi ko kazakira uyu mukino ndetse no ku ntumwa za Ferwafa zageze i Rubavu mbere y’iminsi itatu zigiye gutegura umukino.

Umwe muri bo yagize ati “Nk’umuntu ukorera aha [kuri Stade ya Rubavu] umunsi ku munsi mbona harabayemo kurangara kuko moteri yageragejwe rimwe gusa nyamara nko mu gihe cya CHAN yageragezwaga nka gatatu mbere y’umukino kugira ngo bizere ko nta kibazo.”

Amakuru IGIHE yakuye aha ni uko ubusanzwe muri Rubavu hari abantu babiri bahuguriwe gukoresha moteri yo kuri Stade, umwe witwa Silas akaba yarimutse asigaye akorera i Kigali naho undi witwa Ntibatekereza Innocent akaba arwaye ‘Paralyse’ ari mu kiruhuko cya muganga.

Nyuma yo kubona ko aba bantu babiri badahari, aho gushaka undi muntu wakoresha iyi moteri, Akarere na Ferwafa ntibigeze babyitaho byatumye ku munota wa nyuma bisanga nta we ushobora gucana moteri bajya gukura Ntibatekereza iwe aho arwariye kugira ngo abafashe.

Bivugwa ko yahageze mbere y’isaha imwe ngo umukino utangire, agerageza moteri iremera ariko saa 18:00 mu gihe umukino wari uteganyijwe gutangira bitunguranye abantu babuze urumuri, bategereza hafi iminota 18 bari mu mwijima.

Moteri yaje kongera gucanwa urumuri ruraboneka, umukino uratangira gusa igice cya mbere kigiye kurangira umusifuzi amaze kwerekana iminota y’inyongera, wongeye kubura mu gihe cy’iminota 12 abantu bari mu icuraburindi.

Nyuma yo kubona ko moteri yanze, hakoreshejwe umuriro usanzwe wa EUCL nyamara nawo uza kuba muke ku munota wa 63 w’umukino, amatara ya Stade arizimya andi asanzwe akomeza kwaka kimwe no mu Mujyi wose wa Rubavu. Kuva ubwo amatara ntiyongeye kwaka, umusifuzi ategereza iminota 30 iteganywa n’amategeko afata icyemezo cyo kuwusubika.

Ibi nibyo byabaye intandaro y’amakuru yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga, mu bafana bamwe na bamwe bavuga ko kuba amatara asanzwe yarakaga aya stade akazima hari izindi mpamvu zibiri inyuma.

Gusa inzego zibishinzwe nta na rumwe rwafashe iya mbere ngo rusobanure ikibazo uretse Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu,REG, kibinyujije ku rukuta rwa Twitter, cyatangaje ko iki kibazo kiri imbere muri Stade aho kuba ku muyoboro w’amashanyarazi.

Iyi moteri niyo yagize ikibazo cyo kubura amazi, hanyuma yanga kwaka burundu

Moteri yabuze amazi yanga kwaka

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Sylvie Nsabimana, ari nawe ushinzwe iki kibuga ndetse wari mu bategura uyu mukino, yahishuriye IGIHE ko ibyo abantu batekereje nk’impamvu zateye iki kibazo atari byo ahubwo intandaro yabaye ibura ry’amazi muri moteri.

Yagize ati “Urebye nta rujijo rurimo, twagize ikibazo tekinike cya moteri. Hari amazi yabugenewe bashyiramo, niyo yaje gushiramo noneho abantu ntibabimenya bituma yo ubwayo itongera gukora nyamara mazutu irimo yuzuye.”

Yakomeje agira ati “Izimye rero twakoresheje umuriro w’amashanyarazi, mbese ni ibintu biri bube kuko uyu nawo tumaze kuwushyiraho insinga zaje gushya. Urumva niba moteri igize ikibazo tekinike, umuriro usanzwe nawo insinga zigashya, nta kundi byari kugenda uretse guhagarika umukino.”

Abajijwe niba mbere y’umukino hari habanje kubaho kugerageza iby’umuriro, yagize ati “Byabayeho rwose ndetse murabizi na mbere y’ibyumweru bitatu twari twakiriye irushanwa ry’Intsinzi Celebration rigenda neza no ku munsi w’amatora ya Perezida wa Repubulika abantu baraye muri Stade babyina intsinzi kandi yarakaga.”

Twagerageje gushaka uwacanye iyi moteri ntitwamubona kuko arwaye.

Ferwafa ibona gusaba imbabazi bidakwiye

Umuvugizi wa Ferwafa, Ruboneza Prosper, we yabwiye IGIHE ko batigeze bamenya ikibazo cyabayeho gusa bazi ko ari “impanuka isanzwe kandi itaratewe na Ferwafa”.

Uyu muyobozi akomeza atangaza ko nubwo abantu benshi bababajwe no kuba uyu mukino warasubitswe, nk’urwego rureberera umupira w’amaguru mu Rwanda babona bidakwiye gusaba imbabazi kuri iki kintu.

Ati “Ibireba Ferwafa byose yari yabikoze ariko iyo impanuka ibaye itera agahinda buri wese by’umwihariko Ferwafa yari yateguye umukino n’abakunzi b’umupira ariko nta wabisabira imbabazi kuko nta wabigizemo uruhare.”

Kuva CHAN yaba mu 2016, moteri ntirakorerwa isuku

Nubwo nta wahamya ko umwanda cyangwa kutitabwaho neza kwa moteri hari uruhare byagize mu kibazo cyabaye kuri uyu mukino, amakuru IGIHE yavanye kuri bamwe mu bakora kuri iki kibuga ni uko kuva CHAN yarangira mu 2016 bimwe mu bikoresho byangiritse bibura gisanwa by’umwihariko iyi moteri icanira ikibuga ikaba itarigeze yongera gukorerwa isuku n’umunsi n’umwe bikaba bisa n’aho nta muntu uyitaho.

Kuva imikino ya CHAN yarangira, ngo ntirakorerwa isuku n'umunsi n'umwe
Amatara yarazimye, Stade ijya mu icuraburindi umukino urahagarara
Stade ya Rubavu yari yakiriye uyu mukino ubwo IGIHE yayisuraga kuri uyu wa Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza