Australia yakajije umurego mu guhiga Abanyafurika barimo n’Umunyarwanda batorokeyeyo

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 13 Mata 2018 saa 11:45
Yasuwe :
0 0

Minisitiri Peter Dutton ushinzwe abinjira n’abasohoka, kugenzura imipaka n’umtekano w’imbere mu gihugu muri Australia, yatangaje ko hafashwe ingamba zihariye zo guhiga abari bitabiriye imikino ya Commonwealth bakaba baratorotse barimo n’Umunyarwanda Nsengiyumva Jean Paul.

Abagera kuri 13 bakomoka muri Afurika nibo bamaze kumenyekana ko batorokeye i Gold Coast muri Australia, aho bari bitabiriye mikino ihuza Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza, ‘Commonwealth Games’ iri kuhabera.

Nk’uko ikinyamakuru ESPN cyabitangaje, Minisitiri Peter Dutton yavuze ko bashyize imbaraga mu guhiga abatorotse kandi nibafatwa bazirukanwa muri iki gihugu ku ngufu.

Yagize ati “Ababishinzwe bazajyayo, ndabizeza ko abatorotse bazashakishwa kandi bazahita bakurwa mu gihugu mu buryo bwihuse. Aba bantu kimwe n’abandi bose bashobora kuba bafite intego zimwe, bakwiye kumva neza ubu butumwa, ntibashobora kurenga ku mategeko.”

Yakomeje abagira inama ko abatifuza kuzahura n’ibibazo bazasubira mu bihugu byabo mbere y’uko ibyangombwa byabo (visa) bibemerera kuba muri Australia birangira ku wa 15 Gicurasi 2018.

Umunyarwanda Jean Paul Nsengiyuma waburiwe irengero yari yagiye nk’umutoza w’abaterura ibiremereye; amaze iminsi itatu acitse bagenzi be nk’uko Amb. Munyabagisha Valens uyobora Komite Olempiki mu Rwanda wajyanye n’abaserukiye u Rwanda muri iyi mikino yabyemereye IGIHE ku wa 12 Mata.

Imikino ya ‘Commonwealth’ yatangiye tariki 4 Mata izasozwa tariki 15 Mata. Yitabiriwe n’ibihugu 71, amakipe 275 n’abakinnyi basaga 4,500 muri rusange.

Umunyarwanda Nsengiyumva Jean Paul waburiwe irengero muri Australia

Indi nkuru wasoma : Commonwealth Games: Umunyarwanda mu Banyafurika 13 bamaze kuburirwa irengero


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza