00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Enes Kanter arasumbirijwe, Mourinho we yatsinzwe byinshi mu mateka

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 22 Ukwakira 2021 saa 04:41
Yasuwe :
0 0

Enes Kante ukinira Boston Celtics muri NBA, akomeje kotswa igitutu impande n’impande z’Isi nyuma y’amagambo yavuze kuri Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, aho yamwise ko ari umunyagitugu.

Kante wanavuze ko ashyigikiye ubwigenge bw’agace ka Tibet, amagambo ye yatumye izina rye rikumirwa ku rubuga nkoranyambaga rwo mu Bushinwa rwa Weibo ndetse n’imikino ya Celtics yagombaga kwerekenwa kuri televiziyo zo muri icyo gihugu irahagarikwa.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bushinwa yatangaje ko Kanter yavuze ayo magambo ashaka kugira ngo abantu bamwiteho.

Ku rundi ruhande mu mupira w’amaguru, Jose Mourinho yatsinzwe ibitego byinshi ubwo Roma asigaye atoza yanyagirwaga na Bodo/Glimt muri Europa Conference League ibitego 6-1.

Igice cya mbere cyarangiye Roma itsinzwe ibitego 2-1, ibindi byose bijyamo mu gice cya kabiri. Ikipe bakinaga ni yo yegukanye Igikombe cya Shampiyona muri Norvège.

Ni ubwa mbere ikipe ya Mourinho yatsinzwe ibitego bitandatu cyangwa se byinshi mu mukino umwe. Amaze gutoza imikino 1008 mu mateka ye.

Intsinzwi ikomeye yari yaragize mbere ni ubwo Real Madrid yatsindwaga na Barcelona ibitego 5-0 mu 2010.

Enes Kanter yakumiriwe mu Bushinwa
Ni ubwa mbere ikipe itozwa na Mourinho yatsinzwe ibitego byinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .