00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Jimmy Gatete yahuriye na AS Kigali i Kinshasa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Ukwakira 2021 saa 11:59
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wakunzwe n’Abanyarwanda by’umwihariko mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, Jimmy Gatete wubatse izina mu mupira w’u Rwanda yahuriye n’ikipe ya AS Kigali i Kinshasa.

Gatete Jimmy yahuye n’abarimo abo bakinanye mu Amavubi (Nshimiyimana Eric, Mulisa Jimmy, Mutarambirwa Djabil na Niyonzima Haruna) aho bari i Kinshasa.

Leon hotel, AS Kigali iri kubamo ni yo Gatete Jimmy acumbitsemo, aho ari muri gahunda ze bwite.

Nta makuru arambuye ya gahunda bwite Jimmy Gatete ari gukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko atigeze yifuza kuganira n’itangazamakuru.

AS Kigali iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho igiye gukina umukino wo kwishyura uwo yatsinzwemo na DCMP ibitego 2-1 mu mukino ubanza wabereye i Kigali.

Komezusenge Daniel wahoze ari umunyamabanga wa AS Kigali ari kumwe na Jimmy Gatete
Gasana Francis Umunyamabanga wa AS Kigali
Bayingana Innocent Team Manager wa AS Kigali yafatanye ifoto na Jimmy Gatete
Jimmy Gatete yafashe ifoto na Eric Nshimiyimana na Jimmy Mulisa bakinanye mu ikipe y'Igihugu Amavubi
Haruna Niyonzima hamwe na mukuru we Jimmy Gatete

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .