Manzi Thierry yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi wa Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Mata 2019 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Myugariro wa Rayon Sports akaba na Kapiteni wayo, Manzi Thierry, yatangajwe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri Werurwe 2019 mu muhango wabereye mu Nzove nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Mbere.

Iki gikorwa cyo guhemba abakinnyi ba Rayon Sports buri kwezi cyatangijwe n’Itsinda ry’abafana rya ‘March Generation’ giterwa inkunga n’uruganda rwa Skol.

Kuri uyu wa 29 Mata 2019 nibwo hahembwe umukinnyi witwaye neza mu kwezi gushize kwa Werurwe, igikorwa cyabaye ubwo imyitozo y’ikipe yari irangiye.

Igihembo giherekejwe n’ibahasha y’amafaranga ibihumbi 100 Frw, cyegukanywe na Kapiteni w’Ikipe Manzi Thierry wahigitse bagenzi be barimo Mugheni Kakule Fabrice ukina hagati n’umunyezamu Mazimpaka André wacyegukanye muri Gashyantare.

Rayon Sports yakinnye imikino ine muri Werurwe, aho yatsinze Sunrise FC igitego 1-0, Gicumbi FC 1-0, inganya na Bugesera FC 1-1 mbere yo gutsinda Kiyovu Sports igitego 1-0.

Manzi Thierry, umwe mu bayoboye ubwugarizi bwa Rayon Sports, byongeye kandi akaba yaragagaraye muri iyi mikino yose, byamwongereye amahirwe yo kwegukana iki gihembo ahigitse bagenzi be.

Nyuma yo gushyikirizwa igihembo, Manzi Thierry, yashimiye abafana na bagenzi be bakinana, avuga ko kigiye kumufasha gukomeza gukora cyane.

Ati ”Iki gihembo kiranshimishije kandi kiraza kumfasha gukomeza gukora cyane. Menye ko hari icyo nshoboye kandi hari icyo nshobora kugeraho. Ibi biradufasha cyane nk’abakinnyi kuko buri wese aba ashaka kuba umukinnyi w’ukwezi, bidutera imbaraga.”

Uyu mukinnyi ntabwo yagaragaye mu mukino Rayon Sports yatsinzemo AS Muhanga ibitego 3-1 kuri iki Cyumweru kubera amakarita atatu y’umuhondo yari afite. Byitezwe ko azagaruka mu kibuga ku wa Kane, Rayon Sports yakira Espoir FC ku munsi wa 25 wa shampiyona.

Igihembo cy’ukwezi guheruka (Gashyantare) cyegukanywe n’umunyezamu Mazimpaka André ubwo yari ahanganye na Niyonzima Olivier ‘Sefu’ na Habimana Hussein.

Iki gikorwa kiba buri kwezi mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu abakinnyi ba Rayon Sports bitwaye neza, hashishikarizwa n’abandi gukomeza gukora cyane kuko aribyo bikomeza guha ikipe kwitwara neza mu mikino ikina yose.

Abafana ba Rayon Sports bashimira Manzi Thierry nyuma yo gutangaza ko ari we mukinnyi w'Ukwezi kwa Gatatu
Manzi Thierry yashyikirijwe igihembo na Visi Perezida wa March' Generation, Ahishakiye Phias na Tuyishime Karim ushinzwe Itangazamakuru muri Skol (iburyo)
Abayobozi ba March' Generation yatangije iki gikorwa bashimiye Manzi Thierry wahawe igihembo cya Werurwe
Manzi Thierry yavuze ko iki gihembo kimufasha gukomeza gukora cyane
Abafana bacinyaga akadiho basoma ku binyobwa bya Skol mu gihe MC Brian yasusurutsaga abari bitabiriye iki gikorwa

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza