Robert Marawa umenyerewe mu mikino yirukanywe kuri SuperSport

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Gicurasi 2019 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

SuperSport yirukanye umwe mu banyamakuru bayo bazwi mu bijyanye n’imikino kuri televiziyo, Robert Marawa, ndetse aza kuvuga yirukaniwe ku butumwa bugufi yohererejwe.

Bivugwa ko ukwirukanwa kwe gushingiye ku birego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rivugwa muri SuperSport. Mu ijoro ryo ku wa Kane, Marawa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko yamenyeshejwe mbere y’amasaha abiri ngo ajye mu kiganiro kuri SuperSport 4, ko atagomba kugera ku kazi.

Ni ubutumwa yavuze ko yakiriye kuri telefoni ahagana 18h50 ko atagomba guhirahira agera kuri studio. Yahise atangaza ati “Ndifuza gushimira abantu bose bashyigikiye urugendo rwanjye nk’umusesenguzi w’imikino n’abo twakoranye bose kuri SuperSport,"

Yakoraga ikiganiro kiri mu izina rye ‘Thursday Night Live with Marawa’ yakoreraga muri studio za SuperSport muri Randburg.

Mu bundi butumwa yaje gushyira kuri twitter, yaje kugira ati “tekereza gukorera ahantu hakorera abahamijwe guhohotera bishingiye ku gitsina kandi bashishikarizwa kuhakora.”

Yijeje abakunzi be ko umunsi umwe bazamenya uko byagenze, avuga ko bishobora kumukoraho ariko byose bizajya hanze.

Nyuma yo kwirukanwa, Marawa w’imyaka 46 yahawe ubutumwa n’abantu benshi bamukomeza, umwe abwira Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa kuri twitter ko umunsi yatoranyije Guverinoma nshya, Marawa yazamuguira Minisitiri wa siporo.

SuperSport yatangaje ko irimo gukora amavugurura mu itsinda rya siporo ihereye kuri Robert Marawa, inamwifuriza amahirwe masa mu yindi mirimo.

Robert Marawa yirukanywe kuri SuperSport

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza