Umurenge Kagame Cup: Amakipe azaserukira Umujyi wa Kigali yamenyekanye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 Gicurasi 2019 saa 04:34
Yasuwe :
0 0

Imikino y’amarushanwa ‘Umurenge Kagame Cup 2019’ ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yasojwe kuri uyu wa wa Gatatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo mu mikino ya Football, Basketball, Volleyball na Sitball.

Ikipe y’umupira w’amaguru y’abagabo mu Murenge wa Masaka wo mu Karere ka Kicukiro, yatsindiye guhagararira Umujyi wa Kigali itsinze Umurenge wa Gitega igitego 1-0.

Ikipe y’Umurenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge, nayo nk’iyatwaye igikombe umwaka ushize ku rwego rw’igihugu izongera guhagararira umujyi wa Kigali, bivuze ko mu mikino y’umupira w’amaguru Umujyi wa Kigali uzaba ufitemo amakipe abiri y’abagabo.

Mu bagore Umujyi wa Kigali, uzahagararirwa n’ikipe y’Umurenge wa Rusororo muri Gasabo, yatsinze Umurenge wa Nyakabanda wo muri Nyarugege 2-1.

Mu mikino ya Basketball mu bagore, Umujyi wa Kigali uhazagararirwa n’Ikipe y’Umurenge wa Kimironko naho mu bagabo uhagarariwe n’Ikipe y’Umurenge wa Nyarugenge.

Muri Volleball, mu bagore Umujyi wa Kigali uzahagararirwa n’Umurenge wa Nyarugunga naho mu bagabo uhagararirwe n’Umurenge wa Gatenga.

Muri Sitball, mu bagore ni Umurenge wa Remera naho mu bagabo ni Umurenge wa Kimihurura.

Mu mikino yo gusiganwa ku maguru Umurenge wa Gikondo uzahagararira Umujyi wa Kigali mu bagore no mu bagabo. Mu mukino wo gusiganwa ku magare, ni Umurenge wa Nyarugunga mu bagabo.

Nyuma y’iyi mikino, buri kipe yose izahagararira Umujyi wa Kigali ku rwego rw’igihugu mu bagabo no mu bagore yahawe igikombe n’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’imidali.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma y’Imikino, Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe imiyoborere myiza Mujyi wa Kigali ,Bucyana Alex, yatangaje ko ari imikino myiza yari ishimishije kandi ko hatangiwemo ubutumwa butandukanye kubayitabiriye.

Ati “Uretse gukundisha abaturage siporo no kubashishikariza kuyitabira, hagiye hatanwa n’ubutumwa butandukanye bwo kurwanya ibiyobyabwenge, kwirinda amakimbirane, gushishikariza abantu gutanga serivisi nziza n’izindi gahunda za Leta, twavuga ko byari ibintu bishimishije.”

Yashishikarije abaturage kujya bitabira gahunda za leta kuko hari aho ubwitabire ku bibuga wasangaga ari buke.

Irushanwa ‘Umurenge Kagame Cup’ rihuza imirenge yose yo mu gihugu, aho amakipe agenda atsindira kuzamuka bitewe n’aho aherereye, abonye itike yo guhagarira Intara agahurira mu mikino isoza hakamenyekana uwegukanye igikombe ku rwego rw’igihugu.

Iri rushanwa ritegurwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) na Minisiteri y’Umuco na Siporo.

Ryatangijwe mu 2006 ryitwa Irushanwa ry’Imiyoborere. Mu 2010 ryaje guhindurirwa izina ryitwa Umurenge Kagame Cup, ryitirirwa Perezida Repubulika kubera intambwe agejeje ku Rwanda mu miyoborere myiza.

Ikipe y'Umurenge wa Masaka mu mupira w'amaguru mu cyiciro cy'abagabo niyo izahagararira Umujyi wa Kigali
UmunyamabangaNshingwabikorwa w'Umujyi wa Kigali Mutuyimana A.M Claude, atanga igikombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza