Basketball: Patriots BBC igiye gucakirana na APR BBC mu mukino w’ishiraniro

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 4 Mutarama 2018 saa 06:16
Yasuwe :
0 0

Shampiyona y’umukino wa basketball izakomeza mu mpera z’iki cyumweru, ikipe ya Patriots BBC ikomeje kwihanangiriza ibigugu icakirana na APR BBC na yo ishaka kujya mu myanya y’imbere ku wa Gatanu na ho Espoir BBC yakire Rusizi BBC ku wa Gatandatu.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize Patriots BBC yatsinze amanota 75- 60 REG BBC ifite igikombe cya shampiyona giheruka ndetse yanatangiye uyu mwaka neza, bituma na yo yigarurira icyizere mu bafana.

Iyi kipe yamaze no kwiyongeramo amaraso mashya ku bakinnyi babiri yaguze barimo Kasongo Junior yakuye muri Congo Kinshasa na Michael Mikiadi yavanye muri Kenya, kuri ubu ihagaze ku mwanya wa kabiri n’amanota arindwi mu mikino ine imaze gukina ikaba iri inyuma ya REG BBC ifite amanota icyenda mu mikino itanu.

Izaba ihanganye na APR BBC yifuza gutsinda uyu mukino ndetse n’uwa IPRC South izakina ku Cyumweru kuko byatuma ihita igira amanota icyenda mu mikino itanu ikanganya na REG BBC yo izaruhuka mu mpera z’iki cyumweru.

Kwinjira kuri uyu mukino uzatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ni ukwishyura amafaranga 3000 Frw ku bashaka kwicara mu myanya y’icyubahiro na ho ahasigaye hose bakazishyura 1000 Frw.

Ku wa Gatandatu tariki 6 Mutarama 2018 hateganyijwe undi mukino ukomeye uzahuza Espoir BBC na Rusizi BBC saa tanu z’amanywa ukurikirwe n’uwa UGB na IPRC South BBC uzakinwa saa saba z’amanywa yose ikazabera muri sitade nto ya Remera.

Ku Cyumweru saa tatu za mu gitondo UGB izacakirana na Rusizi BBC idahagaze neza n’ubundi muri sitade nto i Remera nyuma hakurikireho umukino wa APR BBC yisobanura na IPRC South BBC saa tanu.

Kasongo Junior wambaye nimero Patriots BBC yakuye muri Congo Kinshasa yatangiye neza
Mugabe Arstide umwe mu bakinnyi Patriots BBC igenderaho
Imikino yose iteganyijwe mu mpera z'iki cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza