Basketball: U Rwanda rwatsinze Tanzania, Kenya yihaniza Uganda

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 10 Kanama 2016 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Mu mikino ihuza inzego za gisirikare mu karere k’u Burasirazuba bw’Afurika ikomeje kubera mu Rwanda, ikipe y’umukino wa basketball ihagarariye ingabo z’u Rwanda yatsinze Tanzania ku manota 78-64 mu mukino wa mbere na ho Kenya itsinda Uganda ku manota 69- 51.

Ikipe y’u Rwanda yari yiganjemo abasore basanzwe bamenyerewe muri shampiyona nka Kazingufu Ali, Mugabe Arstide, Kaje Elia, Shyaka Olivier, Ishimwe Parfait n’abandi, yabashije gutsinda umukino ufungura muri baskeball itangira itanga icyizere cyo kwisubiza iki gikombe yari yegukanye umwaka ushize.

Mu gace ka mbere, u Rwanda rwarangije rufite amanota 11- 8, mu ka kabiri amakipe yombi anganya amanota 25 -25, aka gatatu Tanzania igatsinda ku manota 21-20 na ho mu ka kane u Rwanda rugatsinda ku manota 22 – 10 ya Tanzania.

Muri uyu mukino, umusore w’u Rwanda Shyaka Olivier ni we wabashije kwinjiza amanota menshi aho yatsinze 28 wenyine.

Mu wundi mikino wari wabanje, ikipe ihagarariye Kenya yatsinze Uganda ku manota 69-51.

Abakunzi b’uyu mukino wa basketball bazongera kureba indi ku wa Gatanu tariki 12 Kanama saa kumi n’imwe n’igice u Rwanda ruhanganye na Uganda ndetse na bukeye bwaho kuri iyo saha Tanzania ikina na Kenya.

Abakinnyi bageze mu ibuga basuhuza abafana
Ikipe ya Basketball ihagarariye Tanzania mu mikino ya gisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza