Basketball : U Rwanda rwongeye gutanga icyizere rutsinda Cote d’Ivoire

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 Nyakanga 2016 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’u Rwanda mu batarengeje imyaka 18 nyuma yo gutsinda Gabon mu mukino ufungura irushanwa, kuri uyu wa Gatandatu yihereranye Cote d’Ivoire iyitsinda amanota 74 kuri 65, ikomeza guha icyizere abakunzi b’uyu mukino muri iri rushanwa riri kubera kuri Petit stade i Remera.

Iri rushanwa ryagombaga kwitabirwa n’amakipe 12 ariko Zimbabwe yikuramo ku munota wa nyuma.

Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe y’u Rwanda itozwa na Moise Mutokambali, yari ifite akazi katoroshye imbere ya Cote d’Ivoire ariko ibifashijwemo na Jean Jacques Nshobozwabyosenumukiza ukomeje kwigaragaza cyane, yatsinze Cote d’Ivoire ku manota 74 kuri 65.

Mu gace ka mbere u Rwanda rwatsinzwe ku manota 17 kuri 20, mu ka kabiri ruza rwikosoye cyane n’amakosa yo mu gace ka mbere yagabanyutse rutsinda ku manota 24 kuri 11 gusa ya Cote d’Ivoire.

Mu gace ka gatatu n’ubundi Cote d’Ivoire yagarutse iri hejuru cyane itsinda ku manota 15 ku 10 y’u Rwanda ariko aba basore bakiniraga imbere y’abafana babo bagarutse mu gace ka nyuma bagatsinda ku manota 23 kuri 19.

Ni umukino ku ruhande rw’u Rwanda, uwitwa Enoch Kyeyune Kisa yigaragajemo aba ari nawe urangiza atsinze amanota menshi, 17 mu gihe yari akurikiwe na Bi Boulou Gildas Bah wa Cote d’Ivoire watsinze 16.

Ni umukino wa mbere u Rwanda rwatsinze Gabon ku manota 94 kuri 64, umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu.

Uko indi mikino uko yarangiye :

Saa 11h:00 Gabon 52-84 Algeria

Saa 1:30: Egypt 87-48 Uganda

Saa 3:45: Benin 29- 127 Angola

Saa 6:00: Rwanda 74-65 Ivory Coast

Uko imikino iteganyijwe ku Cyumweru:

11:15 - Uganda vs Angola

13:30 - Tunisia vs Benin

15:45 - DR Congo vs Egypt

18:00 - Mali vs Rwanda

20:15 - Ivory Coast vs Algeria

Ikipe y'u Rwanda yatsinze Cote d'Ivoire ku munsi wa kabiri w'irushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza