Bidasubwirwaho Frank Ntilikina yerekeje muri New York Knicks

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 23 Kamena 2017 saa 08:40
Yasuwe :
0 0

Umusore ufite inkomoko mu Rwanda, Frank Ntilikina ukina mu ikipe ya SIG Strasbourg yo mu Bufaransa yatoranyijwe na New York Knicks ikina muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika nk’umukinnyi utanga icyizere cy’ahazaza muri uyu mukino muri gahunda ya ‘NBA Draft’.

Iki gikorwa cyo gutoranya abakinnyi bato beza cyabereye i New Jersey mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kamena 2017. Cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Komiseri wa NBA, Adam Silver n’abayobozi b’amakipe akina muri NBA.

Abakinnyi bahabwa amahirwe ni abiga mu mashuri makuru na Kaminuza, aba iyo bamaze gutoranywa bafashwa gukomeza kwiyungura ubumenyi mu masomo yabo no muri Basketball by’umwihariko.

Ntilikina uvuka ku babyeyi b’abanyarwanda yabaye mu Bubiligi mbere yo kwerekeza mu Bufaransa, yatoranyijwe nyuma y’igihe yigaragaza nk’umwe mu bafite impano ikomeye muri Basketball. Abatoza batandukanye bamushima ubuhanga afite mu kugumana umupira awudunda no kuwutanga ndetse no kumenya kwiruka.

New York Knicks ikunze guhirwa n’abakinnyi bakomoka ku mugabane w’i Burayi, yahisemo Ntilikina ugiyemo asanze abandi barimo Porzingis Kristaps Porziņģis wo muri Latvie n’Umunya-Espagne Guillermo Hernangómez.

Mu bakinnyi bakomeye banyuze muri iyi kipe batoranyijwe muri NBA Draft barimo Iman Asante Shumpert wayinyuzemo mu 2011 na Channing Thomas Frye mu 2005. Aba bombi bakina muri Cleveland Cavaliers.

Cleveland Cavaliers ya LeBron James iheruka gutsindirwa ku mukino wa nyuma wa NBA na Golden State Warriors nta mukinnyi yahisemo muri NBA Draft.

Umuyobozi Mukuru Wungirije muri iyi kipe, Koby Altman yatangaje ko baje mu gikorwa bashaka umukinnyi wabafasha kongera imbaraga mu ikipe ariko ntibyabahira.

Mu itangazo ry’iyi kipe yagize ati “Nk’uko dusanzwe tubikora buri mwaka, ikipe yacu ibishinzwe izakomeza gushaka abakinnyi bakomeye badufasha gutwara igikombe cya shampiyona.”

Ntilikina werekeje muri New York Knicks akina ku mwanya wa ’Point guard’; ni umwe n’uwo abakinnyi nka Stephen Curry wa Golden States Warriors na Kyrie Irving wa Cleveland Cavaliers na Russell Westbrook wa Oklahoma City Thunder bakinaho.

Muri New York Knicks, uyu mwanya ukinwaho na Chasson Randle na Derrick Rose, wifuzwa na San Antonio Spurs ikinamo William Anthony Parker Jr. Iyi kipe kandi irimo abakinnyi bakomeye nka Carmelo Anthony.

New York Knickerbockers izwi nka Knicks itozwa na Jeff Hornacek. Iyi kipe yegukanye NBA mu 1973 na 1970.

NBA draft ni gahunda ngarukamwaka itegurwa n’amakipe yo muri NBA kuva mu 1947 aho akora urutonde rw’abakinnyi beza bakiri bato bo mu mashuri atandukanye yaba ayo muri Amerika no ku yindi migabane bakabahuriza hamwe bagakoreshwa igerageza muri basketball, abitwaye neza bakemererwa gukina muri iyi shampiyona ikomeye kurusha izindi ku Isi.

Ntilikina asuhuzanya na Komiseri wa NBA, Adam Silver
Adam Silver ni we wahaye abakinnyi bashya bose barimo na Ntilikina ikaze muri NBA
Frank Ntilikina yerekeza ahirengeye ubwo yari amaze guhamagarwa mu batoranyijwe nk’umukinnyi mushya wa New York Knicks
Frank Ntilikina yari asanzwe akina mu ikipe ya SIG Strasbourg yo mu Bufaransa
Frank Ntilikina yahuje urugwiro na Komiseri wa NBA, Adam Silver
Ntilikina yahawe umwambaro wa nimero 17 muri New York Knicks
Frank Ntilikina ukomoka ku byabyeyi b'Abanyarwanda mu kiganiro n'itangazamakuru nyuma yo gutoranywa n'ikipe ya New York Knicks
New York Knicks yamuhaye ikaze muri shampiyona ya mbere muri Basketball ikunzwe ku Isi , NBA
Abakinnyi b’abahanga bagera kuri 30 nibo batoranyijwe muri NBA Draft

Amafoto:NBA


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza