00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK- BNL: Patriots na APR, REG na IPRC Kigali zigiye kwesurana muri Play-offs zizarebwa n’abafana

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Ukwakira 2021 saa 03:05
Yasuwe :
0 0

Mu mpera z’iki cyumweru, tariki ya 16 n’iya 17 Ukwakira 2021, hateganyijwe imikino ya ½ ya “BK BNL Play-offs 2020-2021” mu bagabo n’abagore, aho izitabirwa n’abafana muri Kigali Arena.

Nyuma yo gusoza icyiciro cy’amatsinda mu ntangiriro z’uku kwezi, imikino ya “play-offs" za Shampiyona ya Basketball iratangira ku wa Gatandatu hakinwa umukino wa mbere mu bagabo n’abagore.

Muri iyi mikino ya ½, amakipe azahura inshuro eshatu, izatsinda imikino ibiri abe ari yo igera ku mukino wa nyuma.

Ku wa Gatandatu, mu bagabo, Patriots BBC ifite igikombe giheruka izakina na APR BBC saa cyenda na ho REG BBC ikine na IPRC Kigali saa moya.

Mu bagore, The Hoops ifite igikombe giheruka, izakina na APR WBBC guhera saa saba mu gihe IPRC Huye izahura na REG WBBC guhera saa kumi n’imwe.

Ku Cyumweru ni bwo aya makipe yose azakina umukino wa kabiri. Mu bagabo, IPRC Kigali izakina na REG BBC saa Cyenda naho APR BBC ikine na Patriots BBC yamaze kugarura Kenneth Gasana, guhera saa Moya z’umugoroba.

Mu bagore, REG WBBC izakina na IPRC Huye guhera saa Saba naho APR WBBC ikine na The Hoops guhera saa Kumi n’imwe z’umugoroba.

Mu gihe buri kipe yatsinda umukino umwe, tariki 22 Ukwakira 2021 ni bwo hazaba umukino wa gatatu uzatanga igera ku mukino wa nyuma.

Patriots BBC yageze muri ½ isezereye ikipe ya 30 Plus BBC, REG BBC isezerera Shoot 4 Stars BBC, APR BBC isezerera UGB naho IPRC Kigali isezerera IPRC Huye.

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball (FERWABA) ryatangaje ko imikino ya ½ izabera muri Kigali Arena, izitabirwa n’abafana.

Gusa, abemerewe kuyitabira ni abipimishije COVID-19 nibura mu masaha 48 mbere y’umukino ndetse bakaba baranahawe urukingo rwa COVID-19 nibura doze imwe.

Ibiciro byo kwinjira muri Kigali Arena ni ibihumbi 10 Frw, 7000 Frw na 5000 Frw, yose akubiyemo igiciro cyo kwipimishiriza COVID-19 kuri Stade Amahoro.

Ku makipe yasezerewe muri ¼, biteganyijwe ko agomba guhatanira imyanya kuva ku mwanya wa gatanu kugera ku wa munani.

Ku wa Gatandatu, 30 Plus BBC izakina na UGB saa Yine naho Shoot 4 Stars BBC ikine na IPRC Huye saa Sita. Iyi mikino yombi izabera muri Petit Stade i Remera.

Ku Cyumweru, ikipe izatsindwa hagati ya 30 Plus BBC na UGB izakina n’izatsindwa hagati ya Shoot 4 Stars BBC na IPRC Huye zihatanira umwanya wa karindwi naho izizatsinda zikine zihatanira umwanya wa gatanu.

Kenneth Gasana yamaze kugaruka i Kigali ngo azakinire Patriots BBC muri Play-offs zitangira ku wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .