FERWABA irateganya umukino wa All-Star nyuma ya Playoffs

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Kamena 2019 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA, rirateganya umukino uzahuza abakinnyi b’ibihangange hano mu Rwanda ndetse ushobora kuba ubwo imikino ya shampiyona izasozwa n’iya Playoffs izaba irangiye muri Kanama.

Nyuma y’uko imikino ya shampiyona ya Basketball iterwa inkunga na Banki ya Kigali irangiye tariki ya 19 z’ukwezi gushize, hazakurikiraho iya Playoffs biteganyijwe ko izatangira tariki ya 12 Nyakanga, aho kuri ubu hakinozwa uburyo amakipe azahura.

Muri Playoffs, amakipe ane yabaye aya mbere mu bagabo no mu bagore, azakina ½, atanguranwa gutsinda imikino itatu muri itanu ishoboka, aho ikipe ya mbere izahura n’iya kane mu gihe iyabaye iya kabiri izahura n’iya gatatu.

Amakipe azabasha kurenga ½, azahurira ku mukino wa nyuma. Aha ho, azatanguranwa gutsinda imikino ine muri irindwi ishoboka kugira ngo hamenyekanye amakipe yegukana igikombe cya shampiyona mu bagabo n’abagore muri uyu mwaka w’imikino.

Mu kiganiro FERWABA iheruka kugirana n’itangazamakuru, havuzwe ko bateganya umukino uzahuza ibihangange muri Basketball ‘All-Star Game’, aho nta gihindutse waba ubwo Playoffs zizaba zirangiye nk’uko byagarutswe na Visi Perezida wa FERWABA, Nyirishema Richard.

Ati” All-Star iteganyijwe muri Kanama, ni ho dufite umwanya utarimo gahunda nyinshi. Nitumara gushyira hamwe gahunda tuzababwira.”

FERWABA ivuga ko yashimishijwe n’uburyo imikino ya shampiyona ibanziriza Playoffs yagenze, aho yagaragayemo guhangana ku rwego rwo hejuru ndetse n’ingengabihe igakurikizwa nk’uko byari biteganyijwe, aho impinduka zabayemo atari nyinshi.

Ati” Twarishimye nka Federasiyo, imikino ibanza n’iyo kwishyura uko yagenze, ingengabihe yarakurikijwe. Twakunze kunengwa ko ingangabihe ihinduka kubera impamvu z’amakipe, ariko byarakosotse. Guhangana kw’amakipe byariyongereye, byageze mu mikino ya nyuma tutaramenya neza uko shampiyona izarangira amakipe akurikiranye ndetse n’abafana baritabiriye cyane.”

Patriots BBC, REG BBC, Espoir BBC na APR BBC ni yo makipe yabaye aya mbere muri Shampiyona y’abagabo mu gihe mu bagore, ane ya mbere yabaye: The Hoops, IPRC- Huye, APR WBBC n’Ubumwe.

Shyaka Olivier wa REG BBC agerageza guhagarika Makiadi Ongea Michael wa Patriots muri BK Basketball National League
Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Basketball mu Rwnada, FERWABA, Mugwiza Désiré mu kiganiro n'itangazamakuru
Visi Perezida wa kabiri wa Ferwaba ushinzwe tekiniki n'amarushanwa, Nyirishema Richard

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza