FIBA U18: Mu mukino w’ikotaniro, u Rwanda rwatsinze Algeria rusanga Tunisia muri ¼

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 27 Nyakanga 2016 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abari munsi y’imyaka 18 mu mukino wa basketball gikomeje kubera i Kigali, nyuma y’akaruhuko k’iminsi ibiri rudakina, u Rwanda rwagarutse mu kibuga kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2016 ruhanganye na Algeria ruyitsinda amanota 53 kuri 40 ruhita rusanga Tunisia muri 1/4.

Imbere y’imbaga y’Abanyarwanda bari baje gushyigikira aba basore bahagarariye u Rwanda, bakoze ibyo ibyo benshi babonaga nk’ibitangaza gutsinda ikipe y’ikigugu nka Algeria ari nayo ya mbere ikomoka mu Barabu bari bahuye kuva irushanwa ryatangira.

U Rwanda ni rwo rwatangiye neza kuko agace ka mbere rwagatsinze ku manota 11-06, Algeria igaruka mu ka kabiri yihagazeho igatsinda ku manota 10-09, aka gatatu abasore ba Mutokambali bagatsinda ku manota 13-11 naho aka nyuma bashimisha abafana bigiriza nkana kuri Algeria bayitsinda ku manota 20-13.

Gutsinda uyu mukino byatumye u Rwanda rurangiza mu itsinda A ari urwa kabiri inyuma ya Mali yatsinze imikino yayo yose ariko kwitwara neza imbere y’Abarabu byongera guhesha iyi kipe icyizere mu bafana kuko no muri ¼ mu mukino uzaba kuri uyu wa Gatanu ruzongera gucakirana na Tunisia.

Mu mukino wo kuri uyu mugoroba, Furaha niwe watsinze amanota menshi, 13 akurikiwe na Sahbi wa Algeria watsinze 10.

Mu mikino itatu u Rwanda rwakinnye mbere ya Algeria, rwatsinze ibiri harimo Gabon ku manota 94-64 mu mukino wa mbere, rukurikizaho Cote d’Ivoire ruyitsinda ku manota 74-65 ku mukino wa gatatu rutsindwa na Mali ku manota 61-40.

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda
Ikipe y'Igihugu ya Tunisia
Uyu mukino wari witabiriwe n'abatari bake

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza