GMT 2019 iratangirana imikino ikomeye, REG BBC na Espoir BBC zisanze mu itsinda rya mbere

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Kamena 2019 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Tombola y’uburyo amakipe azahura mu irushanwa ryo kwibuka abari abakinnyi n’abakunzi b’umukino wa Basketball mu Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasize REG BBC na Espoir BBC zihuriye mu itsinda rimwe ririmo n’amakipe abiri yavuye hanze.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo ku cyicaro cy’Ishyirahame ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda habaye tombola y’uburyo amakipe azahura muri iri rushanwa ritangira kuri uyu wa Gatatu, rikazasozwa ku wa Gatandatu tariki ya 8 Kamena 2019.

REG BBC na Espoir BBC zakurikiranye ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu muri shampiyona, zisanze mu itsinda rya mbere, aho ziri kumwe na Embarkasi Pride yo muri Kenya ndetse na Terreur BBC yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Itsinda rya kabiri mu bagabo, ryo rigizwe n’amakipe atatu, ariyo APR BBC, Patriots BBC na PJB yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe mu bagore, hazakina amakipe atanu ndetse yose azahura hagati yayo.

Irushanwa Mpuzamahanga ryo kwibuka muri Basketball ry’uyu mwaka ryatumiwemo amakipe arindwi yo hanze rizaba mu cyiciro cy’abagabo, icy’abagore ndetse n’icy’abigeze gukina uyu mukino.

Umuhango wo gutangiza iri rushanwa ryo Kwibuka muri uyu mwaka, urakurikira umukino uhuza APR BBC na Patriots BBC guhera saa 17:00 kuri Petit Stade i Remera mu gihe umukino uhuza Espoir BBC na REG BBC ari wo usoza ikinwa uyu munsi.

Iri rushanwa ryahoze ryitwa ‘Memorial Gisembe’ ryatangiye kuba mu 1996 ritegurwa n’ikipe ya Espoir BBC mu rwego rwo kwibuka uwari umukinnyi wayo wanayibereye umutoza, Ntarugera Emmanuel ‘Gisembe’ wishwe muri Genocide, nyuma itangira gufatanya na FERWABA kuritegura.

Irushanwa mpuzamahanga ry’umwaka ushize, ryatwawe na REG BBC itsinze Patriots BBC naho APR BBC igitwara mu bagore itsinze IPRC-Huye BBC.

Uko amakipe agabanyije mu matsinda

Itsinda A mu bagabo: Embarkasi Pride (Kenya), Terreur (RDC), Espoir BBC na REG BBC.

Itsinda B mu bagabo: APR BBC, Patriots BBC na PJB (RDC)

Abagore: APR W BBC, The Hoops, PJB (RDC), IPRC Huye na Scandinavia (RDC)

Amakipe azakina mu bakanyujijeho

Abagabo: UGB, Oxygen, Bakolo (RDC), CSK, Espoir, Patriots, VSGB (RDC) na APR.
Abagore: RSSB, REG na Rwanda W.B

Imikino iteganyijwe ku munsi wa mbere (uyu munsi tariki ya 5 Kamena)

  • Embarkassi Pride vs Terreur BC (Petit Stade, 15:00)
  • Scandinavia vs APR WBBC (NPC, 15:00)
  • PJB vs RP-IPRC Huye WBBC (NPC, 17:00)
  • APR BBC vs Patriots BBC (Petit Stade, 17:00)
  • Gutangiza irushanwa (Opening Ceremony, Petit Stade)
  • Espoir BBC vs REG BBC (Petit Stade, 20:00)
Umukino wa Espoir BBC na REG BBC ni umwe mu itegerejwe na benshi kuri uyu wa Gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza