GMT 2019: REG BBC na Patriots zatangiye neza, amakipe yo mu Rwanda yihaniza ayo hanze (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Kamena 2019 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Irushanwa ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi n’abakunzi b’umukino wa Basketball mu Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryatangiye kuri uyu wa Gatatu, aho amakipe ya Patriots na REG BBC ahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa yitwaye neza mu gihe mu bagore amakipe yo mu Rwanda yatsinze ayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi mikino iri kubera muri Petit Stade i Remera no ku kibuga cya NPC, yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance.

Umukino wahuje APR BBC na Patriots BBC ndetse n’uwa Espoir BBC na REG BBC yombi yabaye nyuma y’umuhango wo gutangiza irushanwa ry’uyu mwaka wanafashwemo umunota wo kwibuka abatutsi bazize Jenoside mu 1994.

Patriots BBC yarimo amasura mashya nka Nijimbere Guibert yatsinze amanota 78-55 APR BBC yarimo Mutamire Marius, Sano Gasana na Irutingabo Fiston. Muri iyi mikino, amakipe aba yemerewe gutira abakinnyi mu yandi ataritabiriye iri rushanwa.

Ruzigande Ally wa Patriots BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, 14, mu gihe Niyonsaba Bienvenue wa APR BBC yatsizemo amanota 12.

Umukino wa nyuma w’umunsi, watangiye saa 22:02, aho Espoir BBC yahuye na REG BBC, itsindwa amanota 88-60.

Agace ka mbere k’umukino karangiye REG BBC yamaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota icyenda, aho yari ifite 27-18, mu gace ka kabiri, yongeramo andi atandatu, aba 15 (49-34).

Espoir BBC yatsinze amanota umunani gusa mu gace ka gatatu, arimo ane ya Habineza Shaffi mu gihe REG BBC yatsinzemo amanota 18 ibifashijwemo cyane na Kami Kabange ndetse na Beleck Bell.

Ikipe y’umutoza Mwiseneza Maxime, yazamuye amanota mu gace ka nyuma k’umukino, igatsindwa ku kinyuranyo cy’amanota atatu (21-18), inatakaza amanota y’uyu mukino wa mbere kuri 88-60.

Mu yindi mikino yari yabanjirije iyi, Embakasi Pride yo muri Kenya yatsinzwe na Terreur yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amanota 88-59 mu gihe mu bagore, APR WBBC yo mu Rwanda yatsinze Scandinavia yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amanota 68-46 naho IPRC Huye na yo inyagira PJB yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amanota 106-28.

Imikino irakomeza kuri uyu wa Kane, hakinwa umunsi wa kabiri w’imikino yo mu matsinda ku bibuga bya Petit Stade na NPC.

Abakinnyi bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitabiriye iyi mikino yo Kwibuka ku nshuro ya 25
Ikipe imwe yo muri Kenya, Embakasi Pride, ni yo yitabiriye iri rushanwa ryo Kwibuka muri Basketball
Amakipe ahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, yatumiwe hagendewe ku myanya ahagazeho muri shampiyona
Abakinnyi ba APR BBC mbere y'uko hafungurwa iri rushanwa ryo kwibuka ku mugaragaro
Amakipe atandatu yo muri Congo Kinshasa ari mu Rwanda aho yitabiriye GMT 2019
Umuyobozi wa Komite Olempike y'u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens na Minisitiri w'Umuco na Siporo, Nyirasafari baririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byitabiriye iri rushanwa
Minisitiri Nyirasafari asuhuza abasifuzi b'umukino wa APR BBC na Patriots BBC
Perezida wa FERWABA, Mugwiza Desire ni umwe mu banyacyubahiro basuhuje amakipe yombi mbere y'uyu mukino ufungura irushanwa
Perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda, Amb. Munyabagisha asuhuza abakinnyi ba Patriots barimo Ndizeye
Minisitiri Nyirasafari asuhuza umutoza wa Patriots, Henry Mwinuke
Iyakaremye Emmanuel wa APR BBC agerageza gutsinda amanota mu gihe Mugabe Aristide yashakaga uko amukuraho umupira
Niyonkuru Pascal wa APR na Ndizeye wa Patriots batanguranwa umupira
Niyonsaba Bienvenue wa APR, umwe mu bitwaye neza muri uyu mukino
Niyonkuru Pascal atsinda amanota mu gace ka mbere k'umukino
Sangwe Armel ashaka inzira mu gihe Nkurunziza Walter yiteguraga kumuhagarika
Kami Kabange areba ku kibaho cyandikwaho amanota
Ngwijuruvugo Richard Patrick utoza REG BBC atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Basketball, Vladimir Bosnjak yakurikiranye iyi mikino
Umutoza wa Espoir BBC Mwiseneza Maxime Marius (ibumoso) yitegereza uko abakinnyi be bitwara

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza