Golden State Warriors yatsinze Raptors mu mukino wa gatanu, iyibuza kwegukana NBA

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Kamena 2019 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Ibifashijwemo na Stephen Curry na Klay Thompson bahawe akabyiniriro ka ‘Splash Brothers’ kubera ubuhanga bafite mu gutsinda amanota atatu, Golden State Warriors yigaranzuye Toronto Raptors ku kibuga cyayo, iyihatsindira amanota 106-105 mu mukino wa gatanu, iyibuza kwegukana shampiyona ya Basketball muri Amerika uyu mwaka, aho hazitabazwa umukino wa gatandatu.

Toronto Raptors yakiriye uyu mukino wa gatanu, yaramaze gutsinda imikino 3-1, aho iyo iramuka itsinze uyu munsi yari guhita yegukana igikombe cyayo cya mbere cy’iyi shampiyona ikunzwe n’abatari bake ku Isi.

Golden State Warriors yari yagaruye umwe mu nkingi zayo za mwamba, Kevin Durant wari ukirutse imvune, ariko ntabwo yahiriwe kuko yongeye kuvunika mu gace ka kabiri k’umukino, ava mu kibuga.

Iyi kipe ifite ibikombe bibiri biheruka bya NBA ndetse iri gukina iyi mikino ya nyuma ku nshuro ya gatanu yikurikiranya, yatsinze agace ka mbere ku manota 34-28 mu gihe amakipe yombi yanganyije amanota 28-28 mu gace ka kabiri.

Amakipe yombi yongeye kunganya amanota 22-22 mu gace ka gatatu mu gihe Toronto Raptors yari imbere y’abafana bayo, yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota atandatu habura iminota itatu n’amasegonda make ngo umukino urangire.

Klay Thompson yatsinze amanota atatu inshuro ebyiri, Stephen Curry atsinda andi atatu ku ruhande rwa Warriors, hajyamo ikinyuranyo cy’amanota atatu (106-103) mu gihe hari hasigaye amasegonda 59. Kawhi Leonard na Kyle Lowry bananiwe gutsinira Raptors mu buryo babonye mu masegonda ya nyuma, umukino urangira Golden State Warriors itsinze 106-105.

Stephen Curry yatsinze amanota 31 muri uyu mukino ku ruhande rwa Golden State Warrios, asama imipira umunani iva ku nkangara, atanga kandi indi mipira irindwi kuri bagenzi be batsinda amanota mu gihe Kawhi Leonard yatsinzemo 26 ku ruhande rwa Toronto Raptors.

Umukino wa gatandatu uzabera muri Oakland mu rukerera rwo ku wa Gatanu saa 03:00, wakirwe na Golden State Warriors, aho Raptors niwutsinda izahita yegukana igikombe mu gihe Warriors niwutsinda, bizaba ngombwa ko bazakina undi mukino wa karindwi kuko amakipe yombi azaba anganyije imikino 3-3.

Uko amakipe yombi amaze gutsindana muri iyi mikino ya nyuma ya NBA

  • Umukino wa 1: Raptors 118 - Warriors 109 muri Toronto
  • Umukino wa 2: Warriors 109 - Raptors 104 muri Toronto
  • Umukino wa 3: Raptors 123 - Warriors 109 muri Oakland
  • Umukino wa 4: Raptors 105 - Warriors 92 muri Oakland
  • Umukino 5: Warriors 106 - Raptors 105 muri Toronto
  • Umukino wa 6: Warriors vs Raptors muri Oakland
Stephen Curry na Klay Thompson bahawe akabyiniriro ka Splash Brothers bitewe n'uburyo bafatanya mu gutsinda amanota atatu muri Golden State Warriors guhera mu 2015
Stephen Curry yatsinze amanota menshi muri uyu mukino
Kawhi Leonard (2) ahanganye na Kevon Looney (5) wa Golden State Warriors
Abafana ba Toronto Raptors bari baje biteguye ko ikipe yabo ishobora gutwara igikombe ariko si ko byagenze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza