Igura n’igurishwa muri NBA ryageze kuri Carmelo Anthony

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 24 Nzeri 2017 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

New York Knicks yemeye kugurisha umwe mu bakinnyi bayo bakomeye, Carmelo Anthony, akerekeza muri Oklahoma City Thunder igahabwa abakinnyi batatu barimo Enes Kanter na Doug McDermott.

Carmelo Anthony w’imyaka 33 byavugwaga ko ashobora kwerekeza muri Cleveland Cavaliers agasangayo uwo yita inshuti magara ‘LeBron James’, dore ko bombi bazamukiye mu gihe kimwe muri uyu mukino ukundwa na benshi ku isi.

Uyu musore wavukiye mu Mujyi wa Brooklyn i New York, yari amaze imyaka itandatu mu gace akomokamo nyuma yo kugera muri New York Knicks ikinamo umunyarwanda Frank Ntilikina avuye muri Denver Nuggets.

Kuva yatangira gukina nk’uwabigize umwuga muri NBA, Anthony, yagaragaye mu mikino ya NBA All-Star inshuro icumi ndetse no mu ikipe ya NBA inshuro esheshatu. Abo mu Mujyi wa New York bamwibukira ku bitangaza yigeze gukorera muri Madison Square Garden atsinda Charlotte Hornets amanota 62 wenyine ari nayo menshi yatsinze mu mikino umwe mu mateka ye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu nibwo byatangajwe ko agiye kuva ku ivuko akerekeza muri Leta ya Oklahoma mu ikipe ya Oklahoma City Thunder yahozemo Kevin Durant.

Muri New York Knicks, Anthony yari afite amasezerano yemerera iyi kipe kumugurisha atabigizemo uruhare ariko akaba agomba guhabwa miliyoni 8.1 z’amadorali ya Amerika igihe agurishijwe.

ESPN yatangaje ko kugurisha uyu mukinnyi bizaba byarangiye kuwa Mbere w’icyumweru gitaha. Anthony yaherukaga gusaba ubuyobozi bwa New York Knicks ko mu gihe bwaba bumugurisheje yazajya muri Oklahoma City Thunder, Houston Rockets cyangwa Cleveland Cavaliers.

Anthony asanze Russell Westbrook na Paul George muri Oklahoma City Thunder akaba ari inyongera nziza kuri iyi kipe ishaka guhangana mu gice cy’Uburengerazuba kimaze kwigarurirwa na Golden State Warriors.

Uyu mukinnyi yari agifite amasezerano y’imyaka ibiri afite agaciro ka miliyoni 54 z’amadorali ndetse harimo ko mu gihe yaba yongerewe andi yahabwa miliyoni 27.9. Ibiganiro byahuje Umuyobozi wa Thunder, Sam Presti na Scott Perry wa Knicks byamaze amasaha 24 mbere yo kwemeranywa kuri iri gura n’igurisha.

Uretse Anthony, mu bandi bakinnyi bakomeye muri NBA bahinduye amakipe uyu mwaka harimo Kyrie Irving wagiye muri Boston Celtics mu igura ryasize Isaiah Thomas agiye muri Cleveland Cavaliers (Cavs); Oklahoma City Thunder yibitseho Paul George avuye muri Indiana Pacers nyuma yo gushakwa cyane na Cavs naho Chris Paul ajya muri Houston Rockets avuye muri Los Angeles Clippers.

Mu bandi bakinnyi bahinduye amakipe harimo kandi Jimmy Butler wari umaze kwandika izina muri Chicago Bulls werekeje muri Minnesota Timberwolves na Derrick Rose wabaye MVP mu 2010/11 wavuye muri New York Knicks akerekeza muri Cleveland Cavaliers.

Biteganyijwe ko iyi shampiyona ikurikiranwa n’abatari bake izasubukura kuwa 17 Ukwakira 2017 ahateganyijwe imikino irimo uwa Cleveland Cavaliers izakira Boston Celtics kuri Quicken Loans Arena.

Anthony yamenyekanye cyane agikina muri Denver Nuggets
Carmelo yari amaze imyaka itandatu muri New York Knicks
Byavugwaga ko ashobora kujya muri Cleveland Cavaliers asanze inshuti ye LeBron James
Carmelo agiye gukinana na Russell Westbrook muri Oklahoma City Thunder

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza