Inzira y’ubuzima Ntilikina yanyuzemo mbere yo kugera muri NBA

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 26 Kamena 2017 saa 02:23
Yasuwe :
0 0

Ntilikina Frank ufite ababyeyi bakomoka mu Rwanda, mu cyumweru gishize yanditse amateka yo gutoranywa mu bakinnyi bafite impano idasanzwe muri Basketball ashimwa n’ikipe ya New York Knicks ikina muri shampiyona ya Amerika (NBA) ndetse agomba gutangira kuyikinira umwaka utaha wa shampiyona.

Uyu musore w’imyaka 18 ufite metero 1.96 z’uburebure n’ibiro 86, yavukiye mu Bubiligi ku babyeyi b’Abanyarwanda, gusa afite ubwenegihugu bw’u Bufaransa ari nayo kipe y’igihugu akinira.

Umuryango wa Ntilikina wahunze u Rwanda nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyina witwa Jacqueline ajyana n’abahungu be babiri, Yves na Brice batura i Bruxelles mu Bubiligi ari naho Ntilikina yaje kuvukina nyuma y’imyaka ine [mu 1998].

Mu buhamya Brice w’imyaka 29 yahaye ikinyamakuru nydailynews.com nyuma y’aho murumuna we, Ntilikina atorewe gukina muri NBA, yavuze byinshi ku buzima bubi babagamo mu Bubiligi, gusa nta byinshi yibuka ku mateka yabo mu Rwanda kuko ngo baruvuyemo bakiri bato.

Yagize ati “Uko niko tubaho nk’umuryango. Buri gihe duhora dushaka ahantu heza kurushaho ariko ntituranyurwa. Twavuye kure cyane, niyo mpamvu buri gihe tuba dusabwa ubwacu kumenyera ubwo buzima. Inzitizi yose, buri kintu cyose uhura nacyo uba ugomba guhora witeguye … ibyo nibyo twize bitewe n’ibyo twabayemo.”

Yves we yavuze ko nyina yakoraga ibishoboka byose kugira ngo yite ku bana be, ariko ntibyari bihagije kuko rimwe na rimwe yakeneraga n’ubufasha bw’abagiraneza kugira ngo abashe kubatunga.

Yagize ati “Mama yakoraga ibishoboka byose ngo ubuzima bwacu bube bwiza. Mu kuri byari bitugoye gusa twabashije kubicamo.”

Brice na Yves nibo babanje gukina basketball kuva bakiri bato mbere yo kuyikundisha murumuna wabo Ntilikina kuva afite imyaka itatu ndetse aza kuba igihangange kubarusha.

Uyu muryango mu 2001 waje kwimuka uva i Bruxelles ujya Strasbourg mu Bufaransa ari bwo Ntilikina yatangiye kwerekana impano idasanzwe muri basketball, aho we na bakuru be babaga bakinira ahantu hagoye gusa ngo akaba ariho yakundiye uyu mukino bidasubirwaho.

Brice avuga ko muri icyo gihe, we na Yves bari bafite imbaraga mu gihe Ntilikina we yari afite nke ku buryo mu gihe babaga bakina agatsindwa yariraga cyane ariko nabo bagahora bakora ibishoboka byose ngo atsindwe kugeza ubwo yatangiye kwiga amayeri atandukanye yo kubatsinda.

Ntilikina abajijwe ku gishya azazanira ikipe ya New York Knicks, yavuze ko ari umukinnyi uhorana inyota yo gutsinda, kurinda ko ikipe ye yinjwizwa amanota, gukoresha imbaraga zose, ibi byose akaba yarabyigiye mu mikino yahoraga ahanganyemo na bakuru be ku kibuga giherereye muri Pariki ya ‘Citadelle’ yo mu Muyi wa Strasbourg.

Yves kuri ubu yabaye umuganga ubaga abarwayi na Brice ni umuganga ufasha abarwayi bafite ububabare bukabije, bakanavura ingingo. Murumuna wabo bavuga ko yari umuhanga cyane mu ishuri ariko ibyo mu ishuri yarabiretse yihebera basketball.

Ntilikina we akunda cyane umuziki ndetse akaba anagerageza gucuranga piano, gusa ngo aharanira kumenya buri cyose ku buryo ngo iyo ugize icyo umwereka aharanira kukimenya vuba bishoboka nk’uko Bruce abyemeza.

New York Knicks Ntilikina agiye gukinamo ikunze guhirwa n’abakinnyi bakomoka ku mugabane w’i Burayi ndetse agiyemo asanga abandi barimo Porzingis Kristaps Porziņģis wo muri Latvie n’Umunya-Espagne Guillermo Hernangómez.

Mu bakinnyi bakomeye banyuze muri iyi kipe batoranyijwe muri NBA Draft, barimo Iman Asante Shumpert mu 2011 na Channing Thomas Frye mu 2005 kuri ubu bakina muri Cleveland Cavaliers bikaba bishoboka ko utahiwe yaba Ntilikina.

Muri shampiyona y'umwaka utaha, Frank Ntilikina azaba ari umukinnyi wa New York Knicks

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza