IPRC Kigali BBC yihanije APR BBC, Patriots BBC ikomeza kuyobora shampiyona (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Mata 2019 saa 10:50
Yasuwe :
0 0

Ku munsi wa 11 w’imikino yo kwishyura muri BK Basketball National League, ikipe ya RP- IPRC Kigali yatsinze APR BBC amanota 81-73 mu mukino wari ukomeye, ishimangira ko ishaka gusoreza mu makipe ane ya mbere mu gihe Patriots BBC ikomeje kuza ku isonga nyuma yo gutsinda UGB BBC amanota 74-53.

Ni imikino ibiri yabaye kuri uyu wa Gatanu nimugoroba nk’uko abakunzi b’iyi shampiyona iterwa inkunga na Banki ya Kigali bamaze kubimenyera. Umukino wari utegerejwe n’abatari bake watangiye saa 20:00, aho IPRC Kigali BBC yahuye na APR BBC.

APR BBC ibifashijwemo na Niyonkuru Pascal yatsinze amanota 20-19 mu gace ka mbere k’umukino, ariko IPRC Kigali BBC iza kuyihindukana mu gace ka kabiri, ibifashijwemo na Nijimbere Guibert na Isezerano Enock izoza agace ka kabiri iyoboye n’amanota 41-36.

IPRC Kigali BBC ifite abakinnyi biganjemo abakiri bato bazi kunyaruka, yari ishyigikiwe bikomeye n’imbaga y’abafana bari buzuye Petit Stade Amahoro.

Byayihaye imbaraga zo gukomeza guhatana, maze APR BBC nk’ikipe ifite abakinnyi bamaze kumenyera iyi shampiyona na yo ikora iyo bwabaga ishaka gutsinda agace ka gatatu ariko karangira ikirushwa amanota atatu (54-51).

Irutingabo Fiston, Nyamwasa Bruno na Nijimbere Guibert watsinze amanota 37 muri uyu mukino, bafashije IPRC Kigali kongera ikinyuranyo hagati yabo na APR BBC, ikipe yabo itsinda umukino ku manota 81-73 ndetse yizera ko ishobora kuzasoza shampiyona iri mu myanya ine ya mbere kuko ubu ifite amanota 20 ku mwanya wa gatatu.

Buhake Albert utoza IPRC Kigali BBC yavuze ko gutsinda uyu mukino byamushimishije cyane kuko yari yihaye intego yo kuwutsinda.

Ati “Biranshimishije cyane kuko wari mu mikino nagombaga kudatakaza. Kuba mbonye intsinzi birashimishije cyane. Nashyize ingufu mu kugarira, mbwira n’abakinnyi ko tuza no gusatira cyane twihuse tugakoresha impande zacu. Tuzakurikizaho REG ku wa Kabiri, mfite ibanga kuri uyu mukino.”

Nkuri Aimé Karim utoza APR BBC yavuze ko yari yizeye intsinzi bitewe n’imyitozo ikipe ye yakoze, ariko yatengushywe n’imvune.

Ati “Abakinnyi bari biteguye, uko bakinnye ntako batagize ariko n’ikindi cyantegushye ni imvune nari mfite mu bakinnyi. Icyizere cyo kuza mu makipe ane ya mbere kirahari kuko ndacyafite indi mikino ine.”

Mu mukino wabanje Patriots BBC yatsinze UGB BBC ku manota 74-53, ikomeza kuyobora urutonde n’amanota 26.

Shampiyona ya Basketball iterwa inkunga na Banki ya Kigali irakomeza kuri uyu wa Gatandatu, ahateganyijwe imikino itandukanye haba mu bagabo ndetse no mu bagore.

Nka banki ya mbere mu Rwanda, Banki ya Kigali ikomeje kwegereza abakiliya bayo serivisi itanga, aho bakoresheje telefoni zisanzwe bashobora gukanda *334# bakabona inguzanyo yihuse ishobora kugera ku 500,000 Frw.

Gahunda y’imikino ya BK Basketball National Lague mu mpera z’iki cyumweru

Mu bagabo

Kuwa Gatanu tariki ya 26 Mata 2019

UGB BBC 53-74 Patriots BBBC

APR BBC 73-81 RP-IPRC Kigali BBC

Kuwa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2019

13:00 REG BBC vs Rusizi BBC (Petit Stade)

14:00 UR Huye BBC vs Espoir BBC (UR Huye)

Ku Cyumweru tariki ya 28 Mata 2019

09:00 APR BBC vs Rusizi BBC (Petit Stade)

11:00 RP-IPIRC Huye BBC vs Espoir BBC (IPRC Huye)

Mu bagore

Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2019

11:00 Marie Reine BBC vs RP-IPRC Huye BBC (Musanze)

Ku Cyumweru tariki ya 28 Mata 2019

11:00 Ubumwe BBC vs APR WBBC (Petit Stade)

11:00 Marie Reine BBC vs UR Huye WBBC (Musanze)

Abafana benshi bitabira imikino ya shampiyona ya Basketball iterwa inkunga na Banki ya Kigali
APR BBC ntiyari yiteze gutakaza uyu mukino
APR BBC yagowe no guhagarika Irutingabo Enock
Buhake Albert atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Byiringiro Yannick yakoresheje imbaraga nyinshi muri uyu mukino
Kami Kabange wa REG BBC yagiye kureba IPRC Kigali BBC bazahura mu cyumweru gitaha
MC Brian asobanurira abaje kureba umukino serivisi zigezweho za Banki ya Kigali
Mutabaruka Victoire agerageza gutsinda amanota abiri
Nijimbere Guibert yitwaye neza muri uyu mukino
Niyonsaba Bienvenue wa APR BBC atsinda amanota abiri
Nkusi Karim atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré yakurikiranye iyi mikino
Uyu mukino warimo ishyaka ryinshi
Uyu mwana yashimishije abari kuri Petit Stade mu myiyereko ye ku mupira
Hagati mu mukino abana babashije gushyira umupira mu nkangara, bahabwa amafaranga muri serivisi bagezwaho na Banki ya Kigali
IPRC Kigali BBC yagoye cyane APR BBC
Irutingabo yavunitse ariko akomeza gukina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza