IPRC South WBBC yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’umunsi w’abagore

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 19 Werurwe 2018 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’abagore ya IPRC South WBBC yegukanye irushanwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w’abagore itsinze APR WBBC bigoranye kuri iki Cyumweru.

Iri rushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda mu kwifatanya n’abagore mu munsi mpuzamahanga wabahariwe ubusanzwe wizihizwa tariki 8 Werurwe buri mwaka, ryasojwe kuri iki Cyumweru ryegukanwa na IPRC South WBBC mu makipe asanzwe akina shampiyona.

Umukino w’aya makipe yombi wari uryoheye ijisho kuko nta n’imwe yarushaga indi cyane kandi warimo ishyaka ku mpande zombi byatumye igice cya mbere kirangira harimo ikinyuranyo cy’amanota atatu gusa, APR WBBC ifite 37 kuri 34 ya IPRC South WBBC.

Mu gice cya kabiri n’ubundi amakipe yombi yakomeje kugenda anganya, itsinze amanota abiri indi igahita iyishyura umukino uza kurangira amakipe yombi anganya amanota 76 kuri 76. Hitabajwe iminota itanu ya kamarampaka IPRC South WBBC iyikoresha neza irangira ifite amanota 92 kuri 83 ya APR WBBC.

Ikipe ya ADEGI na yo yatsinze Gashora Girls School amanota 80-63 iritwara mu bakiri bato naho ikipe y’abagore bahoze bakina basketball itsinda (Veterans) itsinda iya Shooting Touch amanota 69 kuri 31.

Ikipe y'abagore bahoze bakina basketball yegukanye igikombe itsinze Shooting Touch
Ikipe ya IPRC South WBBC yatsinze bigoranye APR WBBC iyitwara igikombe
Minisitiri Uwacu Julienne atanga igikombe ku ikipe y'abahoze bakina basketball
Umukinnyi wagiye yitwara neza yahawe televiziyo ya rutura
Minisitiri Uwacu Julienne niwe wari umushyitsi mukuru mu gusoza iri rushanwa
Umuhanzi Queen Cha yasusurukije abari bitabiriye iri rushanwa mu ndirimbo zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza