Kevin Durant yashimishijwe no gushyigikirwa na Perezida Kagame

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Gicurasi 2019 saa 02:50
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi w’ikipe ya Golden State Warriors, Kevin Durant, yatangaje ko yashimishijwe n’uko Perezida Kagame yitabiriye umukino ikipe ye yatsinzemo Houston Rockets amanota 104-100 ku Cyumweru.

Perezida Kagame ukunze gukurikirana cyane shampiyona ya NBA ni umwe mu bafana bakomeye ba Warriors.

Ku cyumweru ubwo yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabiriye umukino wa Playoffs muri Oracle Arena mu Mujyi wa Oakland ubwo Warrions ya Kevin Durant na Steph Curry yakinaga na Houston Rockets ya Chris Paul na James Harden.

Kevin Durant wabaye MVP mu mwaka ushize, ni umwe mu bakinnyi bakomeye bari gufasha Golden State Warriors muri iyi mikino aho yatsinze amanota 35 ku Cyumweru.

Yatangarije The Undefeated ko yishimiye ko Perezida Kagame yaje kubashyigikira.

Ati “Ni ikintu cyiza kubona umuntu nka we atwereka ko adukunda.”

Umuyobozi wa NBA, Adam Silva, na we yashimiye Perezida Kagame ko yaje kwifatanya nabo muri iyi mikino.

Ati “Perezida Kagame n’umuryango we ni abakunzi ba NBA bazwi kandi turamushimira uburyo ashyigikira uyu mukino, aho hamwe n’abandi bayobozi ba Afurika bashaka ko utera imbere ku mugabane.”
Muri Kanama 2018, Perezida Kagame yatangije gahunda ya Giants of Africa mu Rwanda ari kumwe na Perezida wa Toronto Raptors, Masai Ujiri; Umuyobozi wungirije wa NBA, Mark Tatum n’Umuyobozi wa NBA Africa, Amadou Fall.

Mu kwezi gushize kandi ubwo yari i New York, yasobanuriye abagize inama y’ubutegetsi ya NBA, urugendo rwo kwiyubaka rw’u Rwanda nyuma ya Jenoside.

Icyo kiganiro cyari cyitabiriwe n’abarimo Stan Kroenke nyiri Denver Nuggets n’Umuhungu we Josh Kroenke. Stan Kroenke ni nawe waguze Arsenal yo mu Bwongereza.

Ubuyobozi bwa NBA bwishimira uruhare rw’u Rwanda mu guteza imbere Basketball, aho rwatoranyijwe mu bihugu 12 bizatangiriramo irushanwa ry’amakipe 12 ryiswe ‘Basketball Africa League (BAL)’.

Angola, Misiri, Kenya, Maroc, Nigeria, Sénégal, Afurika y’Epfo na Tunisia, ni ibindi bihugu bizaberamo iri rushanwa rizatangira muri Mutarama 2020.

Perezida Kagame yagaragaye muri Oracle Arena ku mukino wa mbere wa Playoffs wahuje Warriors na Huston Rockets
Kevin Durant ahanganye na Chris Paul mu mukino wa mbere wa Playoffs wabaye ku Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza