00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kutikingiza kwa Irving kwazuye akaboze, NBA yibutswa Magic Johnson wakinanaga virusi itera SIDA

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 Ukwakira 2021 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Impaka zikomeje kuba nyinshi nyuma y’uko Kyrie Irving ahagaritswe n’ikipe ye ya Brooklyn Nets kubera kwanga kwikingiza COVID-19. Gusa, bamwe mu banyapolitiki bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abanyamakuru bakomeye baramushyigikiye.

Kuri ubu, hari amabwiriza avuga ko abakinnyi bose bakina cyangwa bitoreza muri New York, bagomba kuba barakingiwe COVID-19.

Kyrie Irving w’imyaka 29, ukinira Brooklyn Nets ibarizwa muri uwo mujyi, yavuze ko atakwikingiza kuko arindwa n’Imana.

Mu bagaragaje ko bashyigikiye icyemezo cy’uyu mukinnyi wa Brooklyn Nets harimo umunyapolitiki Lavern Spicer wo mu ishyaka ry’aba-Républicains, wavuze ko niba Magic Johnson yaremerewe gukina afite virusi itera SIDA n’abandi batazira ko batikingije COVID-19.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter, uyu mugore yagize ati “Baretse Magic Johnston akina Basketball afite HIV, ariko ntibashaka kureka Kyrie Irving ngo akine kubera ko atafashe urukingo rwa COVID-19.”

Gusa, Spicer yibukijwe n’abatari bake ko virusi itera SIDA itandurira mu mwuka ndetse ubwo Magic Johnson yatangazaga ko yayanduye, amategeko ya NBA akaba yarahise ahindurwa, abakinnyi bakomeretse bagahita bakurwa mu kibuga.

Undi wakomoje kuri Magic Johnson amugereranya na Kyrie Irving ni Clay Travis usanzwe ari umunyamakuru akaba n’umunyapolitiki.

Yagize ati “Mu myaka ya 1990, NBA yemereye Magic Johnson gukina afite HIV. Icyo cyari icyemezo cyiza hashingiwe ku ngaruka byari guteza. Ubu Kyrie Irving ntashobora gukina nta rukingo rwa COVID-19 rutagira ingaruka ku muntu ufite ubuzima bwiza. Ibi ni ubusazi.”

Tariki 7 Ugushyingo 1991 ni bwo Magic Johnson, icyo gihe wakiniraga Los Angeles Lakers, yatangaje ko afite virusi itera SIDA (VIH).

NBA iherutse gutangaza ko umukinnyi uwo ari we wese uzahitamo kudakurikiza amabwiriza y’agace abarizwamo ajyanye no kwikingiza COVID-19, atazajya yishyurwa ku mikino yasibye.

Kyrie Irving ntiyemerewe gukina atarakingirwa COVID-19
Magic Johnson yemerewe gukomeza gukina muri NBA nyuma yo gutangaza ko yanduye virusi itera SIDA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .