Masai Ujuri uyobora Toronto Raptors muri “NBA” yagarutse mu Rwanda gutaha ibikorwa yateye inkunga

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 7 Kanama 2017 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’icyubahiro w’Ikipe ya Toronto Raptors ikina muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), Masai Ujuri, yageze mu Rwanda aho aje gutaha ibikorwaremezo yateye inkunga no gukangurira abana gukunda umukino wa basketball.

Masai Ujuri w’imyaka 47 ukomoka muri Nigeria we n’itsinda rimuherekeje bageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Kanama 2017.

Uyu mugabo wanditse amateka muri basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’i Burayi nk’umukinnyi kuva mu 1996 kugera 2002 ubwo yahagarikaga agahita atangira ibyo gutoza abana muri Nigeria. Yaje gusubira muri Amerika atoza amakipe atandukanye kugeza mu 2016 ubwo yagirwaga Perezida wa Toronto Raptors.

Bitewe n’ubuzima uyu mugabo yanyuzemo, yaje gushinga umuryango “Giants of Africa” mu 2003 ufasha abana bakiri bato bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika harimo n’u Rwanda, aho abahuriza hamwe akabakundisha gukina, akabagira inama z’ubuzima n’inzira banyuramo ngo biteze imbere.

Nk’uko Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, Mutabazi Richard, yabitangarije IGIHE, Masai wari mu Rwanda umwaka ushize kuri iyi nshuro ngo agarutse gufasha abana ariko by’umwihariko akazanataha ku mugaragaro ikibuga cya basketball yateye inkunga mu kukivugurura.

Yagize ati “Masai agarutse mu bikorwa bye byo gufasha abana binyuze muri Giants of Africa, nk’uko anabikora mu bihugu bitandukanye kuri uyu mugabane. By’umwihariko i Kigali azataha ku mugaragaro ikibuga cyo kuri Club Rafiki i Nyamirambo yateye inkunga kugira ngo cyubakwe neza.”

Mutabazi yavuze ko uyu mugabo yafashe icyemezo cyo gusana iki kibuga nyuma yo kubona ko gihuriraho abana benshi bagakina basketball bikabarinda kujya mu muhanda no mu zindi ngeso mbi nk’ibiyobyabwenge.

Uyu mugabo n’itsinda ry’abamuherekeje bazamara iminsi itatu mu Rwanda aho bazaba bari kumwe n’abana 50 mu mwiherero uzabera muri Petit Stade aho bazajya babigisha basketball, banabaganiriza ku buzima no guhitamo inzira nziza mu rwego rwo kubagarurira icyizere cy’ejo hazaza.

Masai Ujuri yakiriwe n'Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, Mutabazi Richard
Umuyobozi w’icyubahiro w’Ikipe ya Toronto Raptors ikina muri NBA, Masai Ujuri, yaje aherekejwe n'itsinda ry'abantu batandukanye
Bageze i Kigali mu masaha ya nijoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza