MTN Yolo Hoops: REG yigaranzuye Patriots BBC, Riderman na Bruce Melody basusurutsa imbaga y’abafana (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Kamena 2019 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

REG BBC ni yo yegukanye igikombe cyitiriwe MTN Yolo Hoops cyateguwe na sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA, ni nyuma yo kwigaranzura umukeba, Patriots BBC, imutsinda ku manota 70-53.

Uyu mukino wabereye muri Petit Stade i Remera yari yakubise yuzuye abafana mu bice byayo byose, wari mu rwego rwo kwegereza urubyiruko serivisi ya Yolo yamaze kuvugururwa, aho kuri ubu urubyiruko rushobora kwizihirwa n’iyi serivisi runyuze kuri *154*6#.

REG BBC yatsinzwe imikino yombi yahuyemo na Patriots BBC muri shampiyona, yatangiye neza muri uyu mukino, itsinda agace ka mbere ku manota 22-12 ndetse ikomeza kuyobora umukino, yongera ikinyuranyo, bajya kuruhuka harimo ikinyuranyo cy’amanota 18 (41-23).

Patriots BBC byagaragaraga ko yagowe cyane n’umukino wo kuri uyu wa Gatanu, yihagazeho mu gace ka gatatu, ntiyatsindwa amanota menshi, ariko hagumamo cya kinyuranyo, aka gace karangira ari 57-39 mu gihe nta mpinduka zikomeye zabaye mu gace ka nyuma, umukino urangira ari 70-53.

REG BBC yatsinze umukino ku kinyuranyo cy’amanota 17, yegukana igikombe cya MTN Yolo Hoops giherekejwe na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Mbere y’uko amakipe yombi aza gukina, yari yahawe kandi Miliyoni imwe yo kuyafasha kwitegura.

Richard Acheampong ushinzwe iyamamazabikorwa muri MTN, yavuze ko iyi sosiyete ifite gahunda yo gukomeza kwegera urubyiruko, kuruteza imbere no kurufasha kugera ku byo rwifuza muri gahunda ya Iyaminiye.

Serivisi ya MTN ya Yolo yashyiriweho urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16-24 guhera mu 2016, ariko ubu n’abari hagati ya 24-30 bashobora kuyisogongeraho banyuze kuri *154*6#, aho byoroshye guhamagara cyangwa gukoresha interineti ku mafaranga 100, 500 cyangwa 1000 Frw.

Uyu mukino wa Patriots BBC na REG BBC wabanjirijwe n’uwa gicuti Ikipe y’igihugu y’Abatarengeje imyaka 16 yatsinzemo APE Rugunga amanota 76-75.

Abitabiriye iyi mikino yombi bakaba basusurukijwe n’abahanzi: Riderman na Bruce Melody banakoze indirimbo ya MTN yamamaza serivisi ya Yolo.

MTN Yolo Hoops yahuje REG BBC na Patriots za mbere muri shampiyona
Nkurunziza Walter wa REG BBC atsinda amanota
REG BBC yagoye Patriots bikomeye muri uyu mukino
Patriots bajya inama nyuma yo kugira intangiriro mbi z'umukino
Ndizeye Dieudonne agerageza kubura amaso ngo arebe ko hari mugezi we yaha umupira
Riderman yishimiwe n'abafana mu buryo budasanzwe
Riderman na Bruce Melody basusurukije abitabiriye imikino yabaye kuri uyu wa Gatanu
Petit Stade yuzuye bamwe barahagarara
Perezida wa FERWABA, Mugwiza Desire ashyikiriza igikombe kapiteni wa REG BBC
REG BBC yegukanye igikombe cya MTN Yolo Hoops

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza