NBA: Bidasubirwaho, Dwyane Wade yavuye muri Chicago Bulls

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 25 Nzeri 2017 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Dwyane Wade wari umaze umwaka umwe gusa muri Chicago Bulls, yamaze kumvikana n’iyi kipe ibyo agomba kwishyura kugira ngo ayisohokemo kuko yari afite amasezerano y’imyaka ibiri, amahirwe menshi akaba ari uko ashobora kwerekeza muri Cleveland Cavaliers.

Uyu mukinnyi w’imyaka 35, yageze muri Chicago Bulls muri Nyakanga 2016 avuye muri Miami Heats asinya amasezerano y’imyaka ibiri afite agaciro ka miliyoni 47.5 z’amadorali ya Amerika.

Icyo gihe, Wade wari umaze kwegukana shampiyona eshatu, akaba na MVP wa NBA Finals mu 2006, ndetse wari mu ikipe ya NBA All Stars inshuro 12 n’utundi duhigo dutandukanye; yatangaje ko yari asigaye yibona nk’udakenewe mu ikipe ya Miami Heat yari akiniye imyaka 13 ndetse atari acyumvikana n’Umuyobozi wayo, Pat Riley.

Nyuma y’umwaka umwe akinira Bulls yo mu Mujyi avukamo, yasabye ko yamurekura. ESPN itangaza ko mu mpamvu za mbere zatumye uyu mukinnyi afata iki cyemezo harimo kuba Bulls yararekuye bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye nka Jimmy Butler wagiye muri Minnesota na Rajon Rondo werekeje muri New Orleans Pelicans bityo akabona ko nta bushobozi bwo guhangana isigaranye.

Kuri iki Cyumweru, Wade yatangarije AP ko icyemezo yafashe ari ikizatuma akomeza gutera imbere mu mwuga we. Yagize ati “Ngiye gufata umwanya nganire n’amakipe ari ku rutonde rwanjye abe ariho mpera. Icyemezo cyanjye kijyanye n’umukino wa Basketball ijana ku ijana kandi nzakora igikwiriye ku mwuga wanjye.”

Mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana uyu mukinnyi, harimo Miami Heats yahoze akinira, Cleveland ikinamo inshuti ye magara LeBron James cyangwa akaba yakwerekeza muri Oklahoma City ikomeje kwiyubaka cyane uyu mwaka dore ko yamaze kugura Paul George na Carmelo Anthony.

Muri aya makipe amushaka, Miami niyo irimo kumuha umushahara uri hejuru ungana na miliyoni 4.2 z’amadorali ya Amerika, San Antonio Spurs ikamuha miliyoni 3.3 z’amadorali, Cleveland Cavaliers yo ikamuka miliyoni 2.5 mu gihe Oklahoma City ariyo itanga muke miliyoni 2.3 z’amadolari ya Amerika ku mwaka.

Birashoboka ko Wade yasanga LeBron James muri Cavs
Wade yari amaze umwaka umwe muri Chicago Bulls

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza