NBA: Cavs yatangiye itanga ubutumwa, Golden State Warriors iratungurwa

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 18 Ukwakira 2017 saa 12:14
Yasuwe :
0 0

Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikundwa n’abatari bake ku Isi, yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu mu mwaka w’imikino wa 2017/18 aho Golden State Warriors ifite igikombe giheruka yatunguwe itsindwa na Houston Rockets naho Cleveland Cavaliers itsinda Boston Celtics.

Golden State Warriors na Cleveland Cavaliers ni amwe mu makipe afite abakunzi benshi ndetse ahora ahanzwe amaso buri uko iyi shampiyona itangiye dore ko mu myaka itatu iheruka ariyo yagiye asimburana mu kwegukana ibikombe.

Cleveland Cavaliers yatsindiwe ku mikino ya playoffs umwaka ushize, niyo yakinnye umukino wa mbere ufungura iyi shampiyona ya 2017/18 ihura na Boston Celtics yiyubatse uyu mwaka igura abakinnyi nka Kylie Irving na Gordon Hayward ariko wahise agira imvune ikomeye ishobora no kuzatuma amara igihe kinini hanze y’ikibuga.

Ntibyabujije bagenze be barimo Jaylen Brown watsinze amanota 25 na Kyrie Irving watanze imipira 10 ivamo amanota kwihagararaho imbere y’ibihangange nka LeBron James watsinze amanota 29 atanga imipira icyenda ivamo amanota anabuza indi 16 kujya mu nkangara.

Mu gace ka mbere, Celtics ntabwo yorohewe kuko yagatsinzwe ku manota 29-19, aka kabiri n’ubundi igatakaza ku manota 25-19. Yisubiyeho mu gace ka gatatu igatsinda ku manota 33- 18 ibifashijwemo cyane na Kyrie Irving gusa mu gace ka nyuma ntibyabahiriye nako yagatakaje ku manota 30-28 umukino urangira Cavaliers iri imbere n’amanota 102-99.

Mu wundi mukino wari ishiraniro Warriors yatunguwe itsindwa na Rockets ku manota 122- 121.

Iyi kipe ya Draymond Green, Kevin Durant na Stephen Curry yari yatangiye umukino yitwara neza agace ka mbere igatsinda ku manota 35-34, aka kabiri igatsinda ku manota 36-28 naho aka gatatu igatsinda ku manota 30-26.

Mu gace ka nyuma nibwo Rockets, ibifashijwemo n’abasore nka Chris Paul na James Harden banigaragaje cyane, yahinduye umukino irusha imbaraga Warriors igatsinda ku manota 34-20 byatumye ku giteranyo rusange inegukana umukino ku manota 122-121 ya Warriors.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane hateganyijwe indi mikino myinshi irimo Detroit Pistons ihura na Charlotte Hornets, Indiana Pacers ikine na Brooklyn Nets, Orlando Magic yisobanure na Miami Heat, Washington Wizards ihure na Philadelphia 76ers.

Boston Celtics irajya gusura Milwaukee Bucks, Memphis Grizzlies ikine na New Orleans Pelicans, Dallas Mavericks yisobanure na Atlanta Hawks, Utah Jazz ihure na Denver Nuggets, San Antonio Spurs ikine na Minnesota Timberwolves, Phoenix Suns isure Portland Trail Blazers, Houston Rockets yakire Sacramento Kings.

Iyi shampiyona y’uyu mwaka yanatangiranye umwihariko kuko ku nshuro ya mbere aribwo amakipe yahawe uburenganzira bwo kujya yambara abaterankunga ku myenda, ibintu ubundi byari ikizira.

Kyrie Irving bamuhimbye izina ‘Uncle Drew’ bwa mbere yari ahanganye na LeBron James bahoze bakinana
Irving ntiyigeze agorwa no kwigaragaza ahari mu rugo
LeBron James yatsinze amanota 29 muri uyu mukino
Gordon Hayward yavunitse ku buryo abantu bose bipfutse mu maso babonye uburyo ikirenge cye cyahindukiye
James na Irving bashyize ubukeba ku ruhande nyuma y'umukino barahoberana
Harden yazonze Golden State Warriors bikomeye kugeza ahesheje Rockets intsinzi
Kevin Durant agerageza gutsinda aciye kuri Chris Paul
Chris Paul na James Harden nizo nkingi za mwamba za Rockets
Stephen Curry yishimira amanota atatu
Klay Thompson wa Warriors agerageza amanota atatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza