NBA Finals: Cavaliers yatsinze umukino wo gupfa no gukira itesha Warriors igikombe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 10 Kamena 2017 saa 06:40
Yasuwe :
0 0

Byari bitegerejwe ko Golden State Warriors nta gihindutse ikomeza urugendo yatangiye kuva iyi shampiyona yatangira, igatwara igikombe yahataniye ku buryo bukomeye ibifashijwemo na Kevin Durant waguzwe akayabo avanywe muri Oklahoma City Thunder agasiga abari abavandimwe be barimo inshuti y’akadasohoka Russell Westbrook.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu mu mukino watangiye saa cyenda z’igitondo, wari uwo gupfa no gukira nkuko byari byakomeje gusobanurwa n’abakinnyi ba Clevaland Cavaliers barimo LeBron James ushaka igikombe cya Kane mu buzima bwe na Kyrie Irving ushaka icya kabiri.

Waje kurangira Cavaliers yari yaratsinzwe imikino itatu ya mbere ibanza itsinze ku manota 137 kuri 116 ya Warriors. Ni umukino usobanuye byinshi ku mpande zombi kuko Warriors yashakaga kuwutsinda igatwara igikombe yaherukaga mu 2015 ikacyamburwa mu mwaka wakurikiyeho, aho LeBron James yahesheje igikombe cya mbere umujyi akomokamo.

Ibirori byari biteganyijwe kubera kuri Q Arena byo gushyikiriza Warriors igikombe mu gihe yatsinze, bisa n’aho byimuriwe ku wa Mbere bishyira ku wa Kabiri mu mukino wa Gatanu. Uyu mukino nawo ni ugupfa no gukira kuri Cavaliers kuko isabwa kuwutsinda kugira ngo ishakishe uko yakomeza kwegera Warriors, bitaba ibyo yo izatwara igikombe mu gihe cyose izatsinda umukino umwe bikayihesha amahirwe yo kuba itsinze imikino ine.

Muri uyu mikino nkuko byagenze mu mikino ya nyuma umwaka ushize, Kyrie Irving yigaragaje atsinda amanota 40 mu gihe LeBron James yabashije gutsinda 31. Kevin Durant we yatsinze 35 naho Stephen Curry ntiyahirwa kuko yatsinze amanota 14.

Kyrie Irving bamuhimbye izina ‘Uncle Drew’ kubera amashusho yamamaza ibicuruzwa bya Pepsi yagaragayemo
Kyrie Irving bahimba ‘Uncle Drew’ niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino (40)
'King James', izina rihabwa LeBron James
Irving ashaka amanota abiri mu gihe Andre Iguodala agerageza kumubuza gutsinda
LeBron agerageza gutsinda amanota atatu, hafi aho Kevin Durant ashaka kumuzibira
Wari umukino urimo uguhangana ku mpande zombi
Iman Shumpert (4), umugabo w'umuhanzikazi Teyana Taylor, yaburanye n'umusifuzi biratinda
LeBron James na Kevin Durant batetanye amagambo biratinda, Thompson arabatanya
Jr Smith (5) ahanganye na Stephen Curry
Abagabo bahanganiye umupira biratinda
Stephen Curry muri uyu mukino ntiyahiriwe kuko yatsinze amanota 14
LeBron James agerageza gutera 'Dunk'
James na Durant bahanganiye umupira
Kevin Durant (35) muri uyu mukino yatsinze amanota 35
Kyle Korver ahanganiye umupira na Draymond Green (23)
Umunya-Canada, Tristan Thompson (13) na Draymond Green bahanganye kuva umukino ugitangira
Q Arena, ikibuga cya Clevaland Cavaliers cyari cyuzuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza