NBA Finals: Golden State Warriors yatsinze Toronto Raptors mu mukino wa kabiri

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Kamena 2019 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

DeMarcus Cousins na André Iguodala bafashije Golden State Warriors gutsinda umukino wa kabiri yari yakiriwemo na Toronto Raptors mu mikino ya nyuma ya shampiyona ya Basketball muri Amerika, NBA, amanota 109-104, amakipe yombi anganya umukino 1-1.

Muri uyu mukino wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, Toronto Raptors yatangiye neza, itsinda agace ka mbere ku manota 27-26 ndetse n’aka kabiri ku manota 32-28, yiyongerera icyizere cyo kuyobora Golden State Warriors n’imikino 2-0, ibintu byari kuba ari ubwa mbere bibaye kuva Steve Kerr afashe Warriors mu myaka itanu ishize.

Iyi kipe yari mu rugo, yagowe n’agace ka gatatu, aho yamaze iminota itanu n’amasegonda 45 itaratsinda inota na rimwe mbere y’uko Fred VanVleet atsinda amanta atatu mu gihe Golden State Warriors yari imaze kubatsinda amanota 18-0 muri aka gace.

Mu gace ka kane, Warriors na yo yagowe cyane no gutsinda maze Toronto ikuramo amanota yarushwaga hasigaramo abiri, ibifashijwemo na Danny Green, ariko André Iguodala atsinda amanota yahesheje Golden State Warriors gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota atanu.

Kawhi Leonard wa Toronto Raptors ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, 34 mu gihe Klay Thompson wa Golden State Warriors yatsinze amanota 25.

Umukino wa gatatu uzakirwa na Golden State Warriors muri California, uzaba mu rukerera rwo ku wa Kane tariki ya 6 Kamena saa 03:00.

Klay Thompson atsindira Golden State Warriors amanota
DeMarcus Cousins na Marc Gasol wa Toronto Raptors bahanganiye umupira
Kawhi Leonard na bagenzi be bagowe n'uyu mukino
Torontio Raptors yananiwe gutsinda umukino wa kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza