NBA Finals: Warriors yasubiriye Cavaliers mu mukino wa gatatu uganisha ku gikombe

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 8 Kamena 2017 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Golden State Warriors yongeye gutsinda Clevaland Cavaliers mu mukino wa gatatu wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane iyitsinda amanota 118 kuri 113 bituma itera intambwe idasubira inyuma iganisha ku gikombe yaherukaga mu 2015.

Nyuma y’imikino ibiri ibanza yakiriwe na Golden State Warriors ku kibuga Oracle Arena yose ikayitsinda, benshi mu bakunzi ba NBA bari biteze kureba niba ishobora no kujya gutsindira Clevaland Cavaliers iwayo ku kibuga Quicken Loans Arena muri Ohio mu mukino wa gatatu.

Warriors ibifashijwemo n’abasore bayo bayobowe na Kevin Durant watsinze amanota 31 unahabwa n’amahirwe yo kuzatorwa nk’umukinnyi wahize abandi muri iyi mikino ya nyuma, Stephen Curry na Draymond Green nta kosa yakoze imbere y’abasore ba Cavaliers bari bagerageje kuzamura imikinire yabo ariko umukino urangira batsinzwe ku manota 118-113.

Agace ka mbere karangiye Warriors ifite amanota 39-31 ya Cavaliers, aka kabiri igatsindwa ku manota 28-29, aka gatatu nako igatakaza ku manota 22-33 gusa igaruka isya itanzitse aka kane ikegukana ku manota 29-19.

Warriors irasabwa gutsinda undi mukino umwe igahita yegukana igikombe cya shampiyona ku nshuro ya cyenda yaherukaga mu 2015 nacyo ikaba yari yagitwaye itsinze Cavaliers.

Gusa igihe Cavaliers yabasha gutsinda umukino utaha uteganyijwe tariki 09 Kamena imikino ikaba 3-1, bizasaba ko hatangira kwitabazwa imikino ya kamarampaka bityo izatanga indi gutsinda ine ibe ariyo ihabwa igikombe.

LeBron James niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino (39)
LeBron James yananiwe kwiyumvisha uburyo ikipe ye itsinzwe, aryama hasi
Kyrie Irving yatsinze amanota 38
Kevin Durant yakomeje kwigaragaza atsinda amanota 31

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza