NBA: Golden State Warriors yegukanye igikombe cya shampiyona, Kevin Durant aba MVP (Amafoto)

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 13 Kamena 2017 saa 06:09
Yasuwe :
1 0

Umukino wa gatanu wa NBA niwo wahesheje Golden State Warriors igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu 2015 icyambuye Clevaland Cavaliers ya LeBron James na bagenzi be.

Umwaka ushize wari uw’amateka kuri Clevaland Cavaliers ubwo yagiraga amahirwe yo guhesha Umujyi wa Clevaland igikombe cya mbere mu myaka isaga 50 yari ishize.

Ni ibigwi iyi kipe yubakiyeho ishaka kureba uko uyu mwaka nabwo yazacyisubiza mu ntero yari yiswe ‘Defend the Land’ gusa mu Mujyi wa California naho Golden State Warriors naho imyiteguro yari ikomeje ishaka kureba uko itazongera gukorerwaho amahirwe.

Mu kwitegura, Warriors yakoze amateka mu buryo butari bwitezwe isinyisha Kevin Durant imukuye muri Oklahoma City Thunder bigizwemo uruhare n’abakomeye nka Jay Z. Iyi kipe yahise yiyongeramo imbaraga ku buryo mu mikino yose yakinnye, yagaragaje itandukaniro ndetse hose niwe waje imbere mu gufasha iyi kipe yunganiwe na Stephen Curry.

Mu mikino ya nyuma, Clevaland Cavaliers yari yaratwaye igikombe mu Burasirazuba yahuye na Golden State Warriors yagitwaye mu Burengerazuba. Mu mikino itanu, iyi kipe yabashije gutsinda ine kuri umwe.

By’umwihariko umukino wa nyuma yatwariyeho igikombe, wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri i Kigali aho warangiye saa 05:40, Golden State Warriors yatsinze ku manota 129 kuri 120. Muri uyu mukino, Kevin Durant, yatsinze amanota 39 mu gihe LeBron James yinjiye 41.

Ni umukino wari usobanuye byinshi kuri Kevin Durant kuko gutsinda bitumye nawe mu buzima bwe yegukana igikombe cya mbere cya NBA nyuma y’inshuro nyinshi agera ku mukino wa nyuma ariko bikanga.

Kuva mu 2012, uyu musore yabangamiwe cyane na LeBron James wagiye amubuza kwishima ubwo yari muri Miami Heats. Durant watowe nka MVP, yavuze ko ari iby’agaciro kuba abashije gutwara iki gikombe yari amaze imyaka arwanira.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu marira menshi, yakomoje ku bihe byashize ubwo yarataga iki gikombe, akomoza kuri nyina wamubaye hafi anashima by’umwihariko LeBron James bahanganye kuva kera aho yavuze ko amaze igihe abizi neza ko ariwe mukinnyi umurusha ubuhanga cyangwa se banganya.

Kevin Durant niwe watowe nka MVP
Kevin Durant niwe watowe nka MVP
LeBron James niwe wabaye uwa mbere mu gushimira Kevin Durant nyuma y'umukino
Snoop Dogg (hagati) yari kuri uyu mukino
P Diddy nawe yari yaje kureba uyu mukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza