Ntilikina ukomoka ku Banyarwanda mu nzira zerekeza muri New York Knicks yo muri NBA

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 22 Kamena 2017 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Frank Ntilikina ukina Basketball mu ikipe ya SIG Strasbourg yo mu Bufaransa yagiye i New Jersey muri USA ahateganyijwe igikorwa cyo guhitamo abakinnyi beza muri NBA Draft kuri uyu wa Kane akaba yifuzwa n’ikipe ya New York Knicks ikina muri iyi Shampiyona ifatwa nk’iya mbere ku Isi.

Igikorwa cyo gutoranya abakinnyi bato beza kizwi nka NBA Draft giteganyijwe muri iri joro cyitabirwa na Komiseri wa NBA n’abayobozi 30 b’amakipe bagahitamo abakinnyi b’abahanga mu mashuri makuru na Kaminuza bagafashwa gukomeza kwiyungura ubumenyi muri Basketball, Ntilikina ni umwe mu bahanzwe amaso.

Uyu musore w’imyaka 18 ukomoka ku babyeyi b’Abanyarwanda ariko ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, ari mu bahabwa amahirwe yo gutsinda kuko mbere yo kujya muri iri gerageza amakipe ya Mavericks na Knicks yari yohereje abayahagarariye mu Bufaransa mu minsi ishize kumukurikirana bitewe n’ubuhanga budasanzwe agaragaza muri basketball.

Uyu musore wageze muri Amerika kuya 20 Kamena aherekejwe n’umubyeyi we, Jacqueline Mukarugema yatangaje ko icyo ashyize imbere atari ikipe yifuza gukinira ahubwo ari ukubona icyerekezo cyiza.

Yagize ati “Nta mahitamo mfite. Icyo nshaka ni aho bamfitiye gahunda nziza. Ndabizi ko byose bizaterwa nanjye. NBA Draft ni intambwe nziza ifasha gukina muri NBA. Ndashaka aho bamfitiye gahunda nziza kandi hananyorohereza kuzamura urwego rw’imikinire.”

Ntilikina agiye kujya mu igerageza mu gihe ikipe ye ya Strasbourg iri gukina imikino ya nyuma y’u Bufaransa na Chalon, mu mukino wa gatanu nyuma yuko banganya 2-2. Umukino ashaka kujya gukina uzaba kuwa Gatanu, tariki ya 23 Kamena 2017, aho ikipe ye iramutse iwutsinze yakegukana igikombe cy’uyu mwaka.

Ntilikina ashobora kutazagaragara mu Ikipe y’u Bufaransa izakina imikino yo ku mugabane w’i Burayi kuko ikipe ye nshya izaba iri mu myiteguro yo gutangira shampiyona mu mwiherero izabera muri Orlando kuya 28 Kamena mbere yo gukina umukino wa mbere kuya 1 Nyakanga.

Umwanya Ntilikina akinaho (Point guard) ni umwe n’uwo abakinnyi nka Stephen Curry wa Golden States Warriors na Kyrie Irving wa Cleveland Cavaliers na Russell Westbrook wa Oklahoma City Thunder bakinaho.

Muri New York Knicks, uyu mwanya ukinwaho na Chasson Randle na Derrick Rose, wifuzwa na San Antonio Spurs ikinamo William Anthony Parker Jr.

New York Knickerbockers izwi nka Knicks itozwa na Jeff Hornacek. Iyi kipe yegukanye NBA mu 1973 na 1970.

NBA draft ni gahunda ngarukamwaka itegurwa n’amakipe yo muri NBA kuva mu 1947 aho akora urutonde rw’abakinnyi beza bakiri bato bo mu mashuri atandukanye yaba ayo muri Amerika no ku yindi migabane bakabahuriza hamwe bagakoreshwa igerageza muri basketball, 60 bitwaye neza bakemererwa gukina muri iyi shampiyona ikomeye kurusha izindi ku Isi.

Inkuru bifitanye isano: Ntilikina ukomoka ku babyeyi b’Abanyarwanda ahanzwe amaso n’amakipe yo muri NBA

Frank Ntilikina ukina Basketball mu ikipe ya SIG Strasbourg yo mu Bufaransa amaze kwigaragaza ku mugabane w’i Burayi bitewe n’ubuhanga bwe
Frank Ntilikina mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ubwo yageraga ku Kibuga cy'Indege cya Newark muri Leta ya New Jersey kuya 20 Kamena
Ntilikina yerekeje muri Amerika aherekejwe n'umubyeyi we Jacqueline Mukarugema
Ntilikina ukomoka ku babyeyi b’Abanyarwanda mu nzira zerekeza muri New York Knicks

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza