00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patriots BBC n’amakipe ya REG yageze ku mikino ya nyuma ya play-offs

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Ukwakira 2021 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Patriots BBC na REG BBC zizongera guhurira ku mikino ya nyuma ya play-offs zisoza Shampiyona ya Basketball mu bagabo, mu gihe mu bagore hazakina REG WBBC na The Hoops Rwanda.

Ku Cyumweru, tariki ya 17 Ukwakira 2021, ni bwo habaye imikino ya kabiri ya ½ cya play-offs haba mu bagabo ndetse no mu bagore.

Patriots BBC ifite igikombe cya Shampiyona giheruka mu bagabo, yageze ku mukino wa nyuma ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya nyuma yo gutsinda APR BBC umukino wa kabiri ku manota 69-56.

Amakipe yombi yagaragaje guhangana gukomeye mu gace ka mbere karangiye afite amanota 19-19 mu gihe ikinyuranyo cyagaragaye mu ka kabiri, Patriots BBC itsinda 14-11.

Patriots BBC yatsinze agace ka gatatu ku manota 15-9 n’aka kane kuri 21-17, umukino urangira harimo ikinyuranyo cya 13 (69-56).

Ndizeye Ndayisaba Dieudonné yatsinze amanota 18 muri uyu mukino, akurikirwa na Nijimbere Guibert na Hagumintwari Steve bakinana mu gihe Kasongo Aubin Junior wa APR, yatsinze ikipe yahozemo amanota 17.

Indi kipe yageze ku mukino wa nyuma mu bagabo ni REG BBC yatsinze IPRC Kigali BBC umukino wa kabiri ku manota 63-49.

Mu bagore, REG WBBC yageze ku mukino wa nyuma itsinze IPRC Huye amanota 59-47 mu mukino wa kabiri mu gihe The Hoops Rwanda ifite igikombe giheruka, yo yatsinze APR WBBC amanota 77-55.

Imikino ya nyuma ya play-offs izaba hagati ya tariki ya 29 n’iya 31 Ukwakira muri Kigali Arena. Amakipe azatanguranwa gutsinda imikino ibiri muri itatu ishoboka.

Mu bagabo, ikipe izatwara igikombe cy’iyi Shampiyona iterwa inkunga na Banki ya Kigali Plc, ni yo izabona itike yo gukina irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2022) rizasorezwa i Kigali.

RP IPRC Huye, UGB, 30 Plus, Shoot 4 Stars, Tigers BBC na Rusizi BBC zakurikiranye muri ubwo buryo hagati y’umwanya wa gatanu n’uwa 10.

Espoir BBC, IPRC Musanze, UR Huye na UR CMHS ni zo zasoreje mu myanya ine ya nyuma ndetse zamanutse mu Cyiciro cya Kabiri kizatangira gukinwa mu mwaka utaha w’imikino wa 2021/22.

APR yasabwaga gutsinda ku Cyumweru kugira ngo amakipe yombi azakine umukino wa gatatu
Patriots BBC yageze ku mikino ya nyuma ya Play-offs nyuma yo gutsinda APR imikino 2-0
Bush Wamukota wa Patriots BBC atanguranwa umupira na Manga Pitchu wa APR BBC
Abafana bitabira imikino ibera muri Kigali Arena
Nijimbere Guibert ari mu bakinnyi bigaragaje
Ndizeye Ndayisaba Dieudonné yatsinze amanota menshi (18) muri uyu mukino
Kasongo Junior Aubin asuhuza Kenny Gasana bigeze gukinana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .