Patriots BBC yasubiriye REG BBC mu mukino wahuruje imbaga, IPRC zombi ziranganya (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Gicurasi 2019 saa 09:01
Yasuwe :
0 0

Nk’uko yabigenje mu mikino ibanza, Patriots BBC yongeye gutsinda REG BBC no mu yo kwishyura, aho yatsinze umukino wahuje amakipe yombi kuri uyu wa Gatanu ku manota 74-65 mu gihe undi mukino wabaye, wahuje IPRC Kigali na IPRC Huye BBC zikanganya amanota 77-77.

Iyi mikino yombi ya Shampiyona ya Basketball mu Rwanda iterwa inkunga na Banki ya Kigali yongeye kwerekana ko Petit Stade itagihagije mu kwakira abakunzi b’uyu mukino kuko yuzuye hasi no hejuru, bamwe bagahagarara mu gihe hari abandi bari bakiri hanze.

Mu mukino wabanje, guhera saa moya zirengaho iminota mike, Patriots yatangiye neza, itsinda REG BBC amanota 23-19 mu gace ka mbere. REG BBC yashoboraga gutsinda agace ka kabiri nyuma yo kuzamura amanota ku buryo bugaragara ariko Patriots BBC ibifashijwemo n’abarimo Ruzigande Ally, Ndizeye Dieudonné na Mugabe Aristide ibasha kugatsinda ku manota 17-16 (40-35).

Shyaka Olivier na Beleck Bell bafashije REG BBC kwitwara neza mu gace ka gatatu, ikuramo ikinyuranyo cy’amanota atanu yarushijwe mu duce tubiri tubanza ndetse ijya imbere ya Patriots mu gihe haburaga umunota umwe n’amasegonda 34 ngo aka gace karangire. Mugabe Aristide yatsinze inota rimwe mbere y’uko Sagamba Sedar atsinda andi abiri yatumye Patriots BBC isoza agace ka gatatu ifite amanota 15-19 (55-54).

Iminota ibanza y’agace ka nyuma yari ishyiraniro kuri aya makipe yakinishaga ingufu nyinshi, aho REG BBC yongeye guhita iyobora ibifashijwemo n’amanota abiri ya Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson mbere y’uko Mugabe Aristide na we atsindira Patriots andi manota abiri. Habura iminota itatu n’amasegonda ane nibwo Patriots yasize REG BBC, ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota atanu, indi igerageza kukigabanya ariko biranga, aho Ruzigande Ally yatsinze andi manota yatumye kiba amanota icyenda (74-65).

Patriots yongeye gutsinda REG BBC nk’uko yari yabikoze no mu mikino ibanza, aho yayitsinze amanota 82-78 ndetse ni yo kipe ibashije kuyitsinda mu mikino y’uyu mwaka. Shyaka Olivier wa REG BBC ni we watsinze amanota menshi kuri uyu wa Gatanu kuko yasoje umukino afite amanota 19 mu gihe Ndizeye Dieudonné (Patriots BBC) yatsinze amanota 18.

N’ubwo yatsinzwe, REG BBC yakomeje kuyobora shampiyona n’amanota 30 (imaze gukina imikino yayo yose uko ari 16) mu gihe Patriots BBC ari iya kabiri n’amanota 28 isigaje umukino umwe izahuramo na UR Huye BBC mu mpera z’icyumweru gitaha.

Undi mukino wabaye, ni uwahuje IPRC Kigali BBC na IPRC Huye BBC watangiye saa 21:00 bitewe n’uko iyi kipe y’ishuri ryo mu Majyepfo yavuyeyo nyuma y’amasomo. Amakipe yombi yanganyije amanota 77 mu mukino wari uryoheye ijisho. Cyubahiro Armand wa IPRC Huye BBC yatsinze amanota 30 mu gihe Ndori Jean Paul wa IPRC Kigali yatsinzemo amanota 21.

BK Basketball National League izakomeza mu mpera z’icyumweru gitaha mu bagabo, hakinwa imikino y’umunsi wa 18 usoza ibanziriza iya Playoffs zizahuza amakipe yaje mu myanya ine ya mbere.

Hagumintwari Steven yongera ikinyuranyo mu masegonda ya nyuma
Ruzigande Ally mu kirere ashaka uko atsinda
Sagamba Sedar yatumye Patriots iyobora umukino mu gace ka gatatu
Shyaka Olivier agerageza guhagarika Makiadi Ongea Michael
BK Basketball National League ifite abakunzi benshi cyane
Petit Stade yuzuye bamwe barahagarara
Mu kibuga bahanagura ahagiye ibyuya kugira ngo abakinnyi batanyerera
Kasongo Junior yabujije REG BBC gutsinda hamwe na hamwe
Umutoza wa Patriots Henry Mwinuke yereka abakinnyi be uko bakina
Hagumintwari Steven yafashije Patriots kongera gutsinda REG BBC
Umunyarwenya Clapton Kibonke yasekeje abitabiriye iyi mikino, abibutsa gahunda zitandukanye za Banki ya Kigali
Nshobozwabyosenumukiza yagiye gutsinda, umupira ukurwaho na Kasongo
Wari umukino w'ishiraniro ku mpande zombi
Umutoza wa REG BBC Ngwijuruvugo Richard Patrick
Abafana ba Patriots BBC batahanye ibyishimo
Uyu mukecuru yatengushywe na REG BBC yari ashyigikiye

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza