REG BBC iresurana na Patriots BBC mu mukino w’ishiraniro wateguwe na MTN binyuze muri Yolo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Gicurasi 2019 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Amakipe abiri y’ibigugu mu mukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda, Patriots BBC na REG BBC, arahurira mu mukino utoroshye kuri uyu wa Gatanu kuri Petit Stade i Remera mu rwego rwo kwifatanya n’Urubyiruko binyuze muri serivisi ya MTN Rwanda izwi nka Yolo.

Uyu mukino wiswe ‘ MTN Yolo Hoops” wateguwe ku bufatanye bwa Sositeye y’Itumanaho ya MTN Rwanda ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA.

Umurungi Ritah ushinzwe urubyiruko muri MTN Rwanda, yabwiye IGIHE ko bahisemo aya makipe yombi muri gahunda ya Yolo kugira ngo bibafashe kwegerana n’Urubyiruko binyuze mu mukino wa Basketball rukunda cyane.

Ati “Impamvu twateguye uyu mukino ni uko urubyiruko rukunda Siporo by’umwihariko imikino ya Basketball kandi ikipe ya REG BBC na Patriots BBC akaba ariyo makipe bakunda cyane. Twegereye FERWABA tubabwira ko dushaka kwisanzurana n’urubyiruko binyuze mu gahunda twabageneye ya Yolo.”

“Turashaka kandi kwereka urubyiruko ko MTN ari iyabo, tuzi icyo bakunda kandi tukaba dukora buri kimwe gishoboka ngo tubagezeho icyo bifuza. N’ibindi bakunda haba no mu yindi mikino tuzabibagezaho.”

Patriots BBC yasoje shampiyona iri ku mwanya wa mbere na REG BBC yabaye iya kabiri zirahurira muri uyu mukino ukomeye utangira saa 18:00. Kwinjira kuri uyu mukino ni amafaranga 1000 Frw mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi 3,000 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Umurungi yabwiye IGIHE ko kandi uretse kureba uyu mukino ku rubyiruko n’abandi bakunzi ba Basketball baza kwitabira kuri uyu wa Gatanu, hari n’ibihembo biteganyijwe ku babasha gutsinda mu marushanwa ari bukorwe hagati mu mukino.

Ati” Tuzaba dufite amarushanwa atandukanye mu gihe abakinnyi bazaba bari mu karuhuko. Abaje kureba umukino bamwe bazajya baza barushanwe, batsindire ibihembo bitandukanye nka telefoni ya Ikosora, ikarita yo guhamagara, amacupa y’amazi, imyenda n’ibindi bitandukanye. Twagize ngo na bo babone ko bataje kureba umukino gusa.”

Ibirori biratangira saa 18:00, aho hazaba kuba hari n’abahanzi nka Bruce Melodie na Riderman basusurutsa abaza kureba uyu mukino.

Biteganyijwe kandi ko haza no kumurikirwa serivisi nshya ya Yolo ivuguruye, MTN Rwanda yageneye urubyiruko mu rwego rwo gukomeza kurudabagiza mu itumanaho.

REG BBC na Patriots BBC zirongera gucakirana kuri uyu wa Gatanu mu mukino wiswe 'MTN Yolo Hoops'
Bruce Melodie na Riderman barasusurutsa abaza kureba uyu mukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza